Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore batanu bakaba bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 bwabaye mu ntangiro z’uku kwezi.
Ubwo bujura bwabereye ahitwa ku Gisimenti, mu Murenge wa Remera. Umwe muri bo witwa Mugisha Richard w’imyaka 30 y’amavuko yiyemerera ko yasanze aho iyo modoka yari iparitse maze akoresheje urufunguzo arayiba, atangira kugenda ashakisha aho yayigurisha. Sayinzoga Patrick nawe uvugwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura, we yiyemerera ko ariwe waguze iyo modoka, akongeraho ko amaze kubona bimwe mu bimenyetso byerekana ko ari injurano, yahisemo kuyijyana mu bakanishi kugira ngo bayikuremo ibyuma abigurishe.
Nyuma yo kubura imodoka ye, uwayibwe yahise yiyambaza Polisi y’u Rwanda ngo imufashe maze ahabwa impapuro zigendanye no kuyishakisha ndetse ibimufashamo. Nk’uko yakomeje abwira itangazamakuru, ngo ntibyatinze kuko ku bufatanye n’abaturage hagiye habaho guhererekanya amakuru yerekeranye n’iyibwa ry’iyo modoka, maze ako gatsiko k’abo bakekwaho ubujura batabwa muri yombi. Yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda yagize mu gushakisha iyo modoka kugeza ibonetse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yavuze ko atari ubwa mbere uriya witwa Mugisha Richard yiba imodoka ku buryo yigeze guhanirwa icyo cyaha n’inkiko mu mwaka w’2010. SP Mbabazi akaba avuga ko abo bajura biba izo modoka bakoresheje imfunguzo zinyuranye bakora ku buryo nanone biyita amazina atandukanye atazwi na buri wese bagamije kujijisha ngo badafatwa.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali akaba atangaza ko guhera mu kwezi wa Gashyantare 2015, hatangijwe ibikorwa byo gushakisha abajura biba imodoka mu mujyi wa Kigali. Ibi bikorwa bikaba bimaze gutanga umusaruro ku buryo mu modoka enye zibwe muri uku kwezi, eshatu zimaze kuboneka ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
SP Mbabazi akaba asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura kuko nta nyungu rubikuramo uretse kubihomberamo. Aragira inama urubyiruko yo kwitabira gahunda zashyizweho na Leta yo kubateza imbere bakareka kwishora muri ibyo bikorwa bigayitse.
Kinyarwanda
English











