None tariki ya 11 Nyakanga, abanyeshuri biga mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya RAVIERA, basuwe na Police, aha aba banyeshuri bakaba barahawe ubutumwa bwo kubashishikariza kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.
Umuyobozi wa Polisi, ushinzwe ishami rirwanya ibiyobyabwenge, Senior superintendent, Urbain Mwiseneza yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo amoko menshi nk’urumogi,mayirungi kanyanga n’ibindi ku mutungo.
S/SP Mwiseneza yasabye abanyeshuri nk’urubyiruko rw’ejo hazaza kwirinda umuntu uwariwe wese wabashora mugukoresha ibiyobyabwenge kukom aribyo bituma bakwishora no gukora ibindi byaha nk’ubusambanyi n’ibindi .
Yagize ati, “ Ibiyobyabenge bigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko m kwishora mubusambanyi ukaba wahandurira SIDA cyangwa se ukaba wtatwra inda, zidategenyijwe, kuva mu ishuri n’ izindi nyinshi.” Yakomeje abasaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza, anabasaba ko bakwita ku masomo bityo kugirango bazavemo, abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye ndetse buzanafasha guteza imbere igihugu cyabo.
Manzi Daniel, n’ umunyeshuri yashimiye Polisi y’u Rwanda inyigisho yabahaye, kuriwe akaba abona ko izo nyigisho zigamije kubaha icyerekezo cyiza ndetse no kubafasha kuzavamo abaturarwanda babereye igihugu n’ iterambere ryacyo.
Uyu munyeshuri yasabye bagenzi be cyane gutera intambwe ya gitwari barwanya ibiyobyabwenge ndetse bagaharanira buri gihe kuba intangarugero bakora ibyo ababyeyi ndetse n’ igihugu kibategerejeho.
Umuyobozi w’ ikigo wungirije Machael Maasazi, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema kuza kuganiriza abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’ ikigo, bwatumye abanyeshuri bakomeza gusobanukirwa n’ ububi bw’ ibiyobyabwenge, ndetse ibi bikaba byaratumye bamwe mu bari bafite iyo ngeso bayicikaho.
Umuyobozi w’ ikigo yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya bahanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.
Kinyarwanda
English











