Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abanyeshuri ba GS Gihogwe biyemeje gushinga amatsinda yo kurwanya ibyaha

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza kongera ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, mu bigo by’amashuri ni hamwe mu hibandwaho na Polisi y’u Rwanda kuko biba birimo urubyiruko, kandi akenshi rukaba arirwo rugerwaho n’ingaruka ziterwa n’ ibyo byaha.

Ubu bukangurambaga bukaba bworoha iyo bukorewe mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Clubs) agenda ashingwa mu bigo by’amashuri, aho amenshi  aba afite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi ibikorwa byayo bikaba bikomeje kubyara umusaruro.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 16 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yasuye ishuri ryisumbuye rya Gihogwe (G.S Gihogwe) riherereye mu kagari k’Agateko mu murenge wa Jali, iganiriza abanyeshuri barenga 200 biga kuri icyo kigo ku gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’ibiganiro bahawe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Gasabo Chief Inspector Irene Umuhozari byibanze ku kubwira abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bikunze kugaragara mu karere ka Gasabo, aba banyeshuri biyemeje gushinga amatsinda abiri; rimwe rifite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge n’irindi rizarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

CIP Umuhozari yarababwiye ati:” Kurwanya ibiyobyabwenge tugomba kubishyiramo imbaraga kuko iyo tubirwanyije, tuba tunarwanyije icyarimwe ibindi byaha bibikomokaho, ntitwabigeraho rero nta bufatanye bwanyu.”

Yakomeje avuga ko aya matsinda ashinzwe, agomba kuba urubuga rwo guhana ibitekerezo mu gufatira hamwe ingamba zo gukangurira urubyiruko ndetse n’abandi bakuze kwirinda ibiyobyabwenge no kubireka ku babikoresha.

Aha yagize ati:” Aya matsinda afitiye akamaro ibigo mwigamo, kuko afite uruhare ku myitwarire yanyu no kuri bagenzi banyu ndetse no kumusaruro mu masomo yanyu, mufite akamaro kandi ku rundi rubyiruko rutari mu mashuri kuko rubana n’abiga bataha muri mwe.”

Yasoje ababwira ko kugirango intego z’aya matsinda zizagerweho, hagomba kubaho ubufatanye n’izindi nzego cyane iz’umutekano nka Polisi ibegereye ndetse bakungurana ibitekerezo n’ibindi bigo.

Kurwanya ibiyobyabwenge ni imwe muri gahunda Polisi y’u Rwanda yashyize imbere mu bukangurambaga igenda ikorera mu gihugu hose kandi mu baturage b’ingeri zose, hagamijwe cyane guca intege imikoranire y’ababikwirakwiza n’abagemura ibiyobyabwenge, bikaba kandi binagabanya ababinywa.