Abanyamadini n’amatorero atandukanye bo mu karere ka Gasabo barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane bakangurira abagana insengero zabo gutanga amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Ibyo babisabwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, inama ikaba yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2013 ibera mu karere ka Gasabo.
Kubera ko abo banyamadini n’amatorero baganwa n’abantu benshi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ACP Bosco Rangira yagize ati”Abanyamadini n’amatorero baganwa n’abantu benshi ndetse n’abanyabyaha baba baje kwicuza. Icyo cyizere rero mugirirwa mufashe abantu guhinduka”.
ACP Bosco Rangira yakomeje avuga ko gufatanya n’abo banyamadini n’amatorero ari ngombwa cyane, akomeza avuga ko iyo bitagenze gutyo ingaruka zigera kuri bose bityo hakabaho ibyaha bitandukanye nk’ubujura, urugomo, kunywa ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwimana Louise yavuze ko amadini n’amatorero ndetse na Polisi gahunda zabo hari aho zihurira, cyane cyane mu bikorwa bimwe na bimwe biteza imbere abaturage nk’umuganda n’ibindi. Madame Uwimana Louise yavuze kandi ko no kubungabunga umutekano hagomba kubaho
ubufatanye kuko ariwo shingiro rya byose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege wari muri iyo nama, yasabye abanyamadini n’amatorero kumenya imiryango hirya no hino mu midugudu ifitanye ibibazo bityo bakayegera bagafasha gukemura amakimbirane, ndetse bakageza kuri Polisi urutonde rwabo kugira ngo habeho gufasha gukemura hakiri kare ayo makimbirane hatabayeho gutakaza ubuzima kuri bamwe.
Mutaga Abdallah wo mu idini rya Islam aho ashinzwe ubukangurambaga mu karere ka Gasabo na Pasitoro Nyiribakwe Félicien wo mu itorero ry’abametodisiti rikorera mu murenge wa Kagugu, bavuze ko bungukiye byinshi muri iyo nama. Bongeyeho ko gukorera hamwe nk’amadini n’amatorero bibongerera ingufu bityo bakaba bemeza ko uko gushyira hamwe bizatuma bagera kuri byinshi, ndetse bagateza imbere abo bashinzwe bityo bakanafasha inzego z’umutekano kuwubungabunga.
Pasitoro Abatoni Venantie uhagarariye amatorero n’amadini mu karere ka Gasabo we yijeje ko abari mu matorero n’amadini ahagarariye, kuva ubu bagiye guhaguruka bakegera kurushaho abaturage iwabo aho batuye, ibyo ngo bikazakorerwa mu matsinda anyuranye. Ikizaba kigamijwe akaba ari ugufasha gukemura amakimbirane abera hirya no hino mu miryango. Pasitoro Abatoni Venantie yongeyeho kandi ko ikiba kigamijwe nanone ari ugusengera abafitanye ibibazo, kubumvikanisha no kubafasha kubana neza mu mahoro.
Muri iyo nama kandi abanyamadini n’amatorero basabwe kugabanya urusaku n’imiziki birenga inyubako z’aho basengera bityo bikabangamira abaturiye insengero zabo bibabuza umutekano.