Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abantu babiri bafatanwe amapaki 400 y?amasashe

Abapolisi b?u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe abantu babiri bacuruzaga bakanakwirakwiza amasashe. Uko ari babiri bafatanwe amapaki 400. Turikunkiko Simon w?imyaka 27 yafatanwe amapaki 100 afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko naho Abamariya Christine w?imyaka 31 yafatanwe amapaki 300 afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.  

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena ubwo berekwaga itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera. Abamariya Christine yavuze ko amasashe yafatanwe ari aya Muhawenimana Diane wo mu Karere ka Musanze.   

Yagize ati? Aya masashe ngenda nyacururiza uwitwa Muhanwenimana uba mu Karere ka Musanze, iyi ni nshuro ya kabiri nari nyazanye muri Kigali kuyaha abakiriya be. Iyo namaraga kuyabagezaho yampembaga amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 10, nari mbizi ko gucuruza amasashe bitemewe niyo mpamvu mbisabira imbabazi.? 

Abamaliya Christine nawe afatanwa amakarito 300 ku Kacyiru ayatwaye kuri Moto

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Ati? Bariya bantu binjizaga mu Rwanda ariya masashe banyuze mu nzira zitazwi bakayakura mu bihugu by?abaturanyi. Ariya masashe ntiyemewe mu Rwanda kuko yangiza ibidukikije, ateza isuri n?ihumana ry?ikirere iyo atwitswe.?

CSP Africa yakanguriye abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurengera ibidukikije batanga amakuru igihe babonye abantu bafite ariya masashe.

Abafashwe bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Kigali(KTC) ni mu gihe amasashe bari bafite yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu(RPU).

Turikunkiko Simon yafatanwe amakarito 100 mu Murenge wa Kimironko

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Umuvugizi wungirije wa Polisi y?u Rwanda, CSP Africa Apollo SENDAHANGARWA