Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe itsinda ry'abantu 11 bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bafatiwe mu cyuho, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama, bacukura Gasegereti mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu w’Agacyamo, akagari ka Gasura mu murenge wa Nduba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati: "Ahagana saa saba z’ijoro nibwo Polisi yahawe amakuru n'abaturage bo mu mudugudu w’Agacyamo ko hari abantu bitwikiriye ijoro baza gucukura mu mirima yabo bashakamo amabuye y'agaciro. Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi barahageze bahafatira mu cyuho itsinda ry'abantu 11 barimo gucukura n'ibikoresho bifashishaga birimo amakarayi, ibitiyo n’iminzani ibiri bapimiragaho."
Yakomeje avuga ko ubwo bafatwaga bari bafite amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n'ibilo 37 bari bamaze kuyungurura.
Biyemereye ko bari bamaze igihe kirenga ukwezi bacukura muri iyo mirima, aho bari baramaze gukora amasimu binjiragamo akaba ari yo bacukuramo.
SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho kwibutsa abaturarwanda ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ababifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi hagakoreshwa ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze kubugaragaramo.
Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











