Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abamotari biyemeje kurwanya impanuka no kurwanya ibiyobyabwenge

Abamotari bagera ku 141 abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Gasabo,  umurenge wa Nduba basezeranyije Polisi y’u Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurwanya impanuka. Aba bamotari kandi baniyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabyabwenge.

Hari mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru  bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi  ikorera mu karere ka Gasabo.Mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba Polisi byibanze ku kubagaragariza ibintu byatuma umwuga wabo ugenda neza ndetse n’ibyatuma ugenda nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police  (CIP) Marie Gorette Umutesi niwe wagiranye ibiganiro nabo.Mu kiganiro yabahaye yagarutse kuri bamwe mu bamotari   bagenda bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura gukoresha ibiyobyabwenge,gutwara ababikwirakwiza kandi babazi,ibintu bihesha isura mbi umwuga wabo.

Yagize ati : “  Bimaze kugaragara ko bamwe muri bagenzi banyu  (abamotari) aribo bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura,hukoeresha  ibiyobyabwenge ndetse no korohereza ababikwirakwiza.Izi ngeso zimo guhesha isura itari nziza umwuga wanyu. Yego si mwese kuko hari n’abitwara neza, ariko  haracyarimo ababangriza umwuga.”

CIP Umutesi yababwiye ko  Polisi itazarohera abo bose bagira uruhare mu gukora ibyaha avuga ko  yahagurukiye  mu buryo bwose bushoboka,kandi ko  itazihanganira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano,akoresha ibiyobyabwenge cyangwa akora ibindi byaha.

Yakomeje   avuga ko ingeso z’ubujura zimaze kuba nyinshi muri Kigali aho usanga abamotari bashikuza abantu ibyo baba bafite mu ntoki ndetse bakanakora ibindi byaha.

CIP Umutesi yavuze ko umubare munini w’abantu bakora ibyaha baba bakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati :”  Usanga umubare mwishi w’abakora ibyaha   ari abakoresheje ibiyobyabwenge kandi twese tuzi ingaruka mbi zabyo tukaba tubasaba  kubirwanya  n’uwarufite  umugambi wabyo akabireka.”

Yibukije abamotari   ko akazi kabora gashobora kubatunga bakagera  kubyo bifuza  igisabwa arugukora kinyamwuga  birinda ingeso zigenda zigaragara kuri bamwe  na\bamwe akabasa gukorera hamwe barwanya uwasha kubanduriza izina bagatangira   amakuru  kugihe

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Karere Gasabo , Niyibizi Come  yibukije abamotari   ko akazi bakora ari umwuga ariko basabwa kuwukora  neza  bakitandukanya n’ibiyobyabwenge  ndetse n’ibindi byaha .

Yabasabye kujya barangwa n’isuku kuko batwara abantu benshi kandi biyubashye   Yagize ati:”  Mukwiye kujya murangwa n’isuku ndetse munirinda amakosa yo mu muhanda  ashobora gutuma mukora impanuka.  Ibi byose nimubyubahiriza n’umugenzi azajya abatega yumva atabishisha .”

Nyuma y’iyi nama abamotari bashimiye izi mpanuro Polisi  yabahaye  nabo biyemeza ko bagiye gukosora amakosa yose bajyaga bakora bavuga ko bagiye kujya bagaragaza umuntu wese urigukora ibinyuranyije n’amategeko hakiri kare .