Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, abatwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Gasabo bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n?inzego zitandukanye ku mikorere mishya n?imirongo ngenderwaho mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni ibiganiro byitabiriwe n?abayobozi b?inzego zitandukanye barimo Minisitiri w?ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye, umuyobozi w?agateganyo w?urwego ngenzura mikorere RURA Eng Deo Muvunyi n?abandi.
Minisitiri w?ibikorwaremezo yabwiye abamotari ko ibibazo byabo byumvishijwe kandi byahawe umurongo bityo ko nabo bagomba gukomeza guhesha agaciro umwuga wabo ukarushaho kubateza imbere n?imiryango yabo.
Ati ?Mwavugaga ko mutanga amafaranga menshi haba mu makoperative ndetse n?imisoro mutazi aho ijya, amakoperative 41 yavanyweho n?ibyayo byose, agiye gusimbuzwa n?amakoperative 5 mashya afite imikorere n?imiyoborere bishya kuko twasanzwe ibibazo hafi ya byose byari bifite umuzi mu makoperative yanyu.?

Yakomeje ati ?Ibirarane byose by?imisoro mwari murimo bivanyweho, muzajya mwishyura Rwanda Revenue gusa. Ikigaragara n?uko mugiye kunguka kandi mukarushaho guteza imbere igihugu n?imiryango yanyu ndetse mugahesha n?agaciro umwuga wanyu.?
Dr Nsabimana yavuze ko abamotari barushaho gukora akazi kabo by?umwuga, bakubaha amategeko kandi bakirinda ibyaha n?amakosa atangukanye bamwe muri bo bajyaga bafatirwamo.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/Ops Felix Namuhoranye yasabye abamotari kuba bashya kandi bakagendana n?imikorere mishya binjijwemo kuko uzanyuranya n?amabwiriza azajya abihanirwa.
Ati ?Imikorere mishya mugiye gukoreramo ikwiye kubafasha kwirinda bya bikorwa bibi birimo n?ibyaha byajyaga bifatirwamo bamwe muri mwe. Turabasaba ko mwakomeza kurwanya abamotari batagira ibyangombwa kuko babasebereza umwuga bigatuma mutizerwa uko bikwiye.?

Yabijeje ubufatanye mu mikoranire inoze kandi nabo bagakomeza kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano harimo nk?ibikorwa by?ubwambuzi, gutunda ibiyobyabwenge, kugonga mukiruka n?izindi ngeso mbi zajyaga zigaragara muri bamwe muri mwe, zirangirere aha, ubundi twimakaze imikorere inogeye buri wese.?
Bugenimana Viateur, umwe mu bamotari bari bitabiriye ibi biganiro yashimiye ubuyobozi kuko abamotari batekerejweho, ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo, kandi yizeza ko we na bagenzi be bazakomeza gufatanya n?inzego z?itandukanye mu iterambere ndetse no mu mutekano.
Ati? Hari ubwo umumotari yabonaga umuntu akiruka akeka ko aje kumufata, bikaba byamuviramo no gukora impanuka. Ibyo byose byo kwiruka ntawe ukwirukankanye turabizeza ko birangiye kandi no gukorera mu rwikekwe bigashira kuko byaduteraga gukora amakosa menshi.?

Kinyarwanda
English











