Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Abakozi b'uruganda rwa ALMC bahawe amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi

Ku wa Gatanu Tariki ya 17 Kamena, Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga ryahuguye abakozi 20 b'uruganda ALMC (Africa Lubricant Manufacturing Company Limited) ruherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Masoro.

Muri aya mahugurwa y'umunsi umwe abahuguwe bigishijwe ku bitera inkongi, ibigize inkongi, amako y'inkongi n'uko zakwirindwa. Banigishijwe uburyo bakoresha batabara abantu bari aharimo kubera inkongi.

Abahuguwe ni abatekinisiye mu by' amashanyarazi, Abakozi bakora muri laboratwari, abashinzwe umutekano w'urwo ruganda,  n'abakora isuku mu ruganda.

Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde, wahuguye aba bakozi yababwiye ko kimwe mu bintu bitera inkongi harimo uburangare mu gukoresho ibikoresho by'amashanyarazi n'amwe mu makosa yakorwa mu guhuza insinga z'amashanyarazi.

Yagize ati: " Rimwe na rimwe usanga abantu bagira uburangare igihe bacometse ibikoresho ku mashanyarazi cyangwa  batitondera insinga z'amashanyarazi kuko usanga batazi no kuyakoresha, akenshi ugasanga ari byo bituma habaho gukoranaho kwazo bigateza inkongi.

Yongeyeho ko hari igihe usanga abantu banakoresha ibikoresho by'amasahanyarazi bitujuje ubuziranenge, nabyo bishobora guteza impanuka, abagira inama  kujya basuzuma ibikoresho by'amasahanyarazi bakoresha niba byujuje ubuziranenge.

Abahuguwe kandi beretswe uko bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho byabugenewe, harimo ikizimyamuriro, no gukoresha uburingiti butose.

Hanakozwe kandi igenzura muri urwo ruganda bareba niba hari ikibazo cyaba gihari cyateza inkongi, ubuyobozi bugirwa inama y'ibyo bagomba gukosora.

Evariste Gatera ushinzwe umutekano w'uruganda rwa ALMC, yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwabateguriye aya mahugurwa.

Ati: " Aya mahugurwa yo kurwanya inkongi twari tuyakeneye nk'abakozi bakora mu ruganda ahantu usanga inkongi yabaho igihe icyo aricyo cyose. Aya mahugurwa y'ibanze azadufasha kuba twakwirwanaho igihe habaye inkongi mbere y'uko  Polisi ibasha kuhagera ngo idutabare.

CIP Rizinde yabagiriye inama yo guhamagara Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi igihe habaye inkongi irenze ubushobozi bwabo, bahamagara kuri 111,112,  0788311120, cyangwa 0788311224 bagahabwa ubutabazi bwihuse.