Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abakorera ibigo bitandukanye biyemeje ubufatanye mu kwibungabungira umutekano

Tariki ya 1 Ugushyingo 2013 mu nzu mberabyombi y’Umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, habereye inama yahuje abantu 50, bakaba bari bahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu Murenge wa Remera.

Abari muri iyo nama ni abari bahagarariye amahoteli, resitora, za bare, insengero , ibigo by’amashuri ndetse na sosiyete zicunga umutekano.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera ndetse n’ubwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo nibwo bwayoboye iyo nama.

Iyi nama ikaba yararebeye hamwe ingingo nyinshi zitandukanye arizo: gukaza umutekano mu bigo byakira abantu benshi, gushyira amatara amurika ndetse n’ibyuma bifotora  mu bigo n’amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye.

Muri iyo nama kandi higiwemo uko habaho ubufatanye hagati y’abantu bikorera ku giti cyabo na sosiyete zigenga zishinzwe gucunga umutekano. Iyo nama kandi yanasuzumiwemo uko harushaho kubaho imikoranire myiza hagati y’abantu bakora ibikorwa binyuranye n’inzego z’umutekano, hashyirwa imbere uguhanahana amakuru ku buryo bwihuse hagamijwe kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

Abitabiriye iyo nama bafashe umwanzuro wo gufata iya mbere bagafatanya mu kubumbatira umutekano.