Trending Now

Gasabo: Abagore basobanuriwe uko uburinganire bwa koreshwa mu gukumira ibyaha

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Ukwakira, ku murenge wa Kimironko,mu karere ka Gasabo,hatanzwe amahugurwa ku bagore bagera ku 115 bahagarariye abandi mu nama nkuru y’abagore(CNF) kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku murenge ndetse n’abahagarariye abandi mu makoperative, baganirizwa uko uburinganire bwagira uruhare mu gukumira ibyaha byumwihariko amakimbirane yo mu miryango.

Inama ya yobowe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere, Chief Inspector of Police(CIP) Irene Umuhozari.

CIP Umuhozari aganira n’aba bagore yabasobanuriye uburinganire icyo aricyo n’uburyo bakwiye kubukoresha.

Yagize ati”Hari abantu bafata uburinganire uko butari,bakabwumva nabi, bakumva ko inshingano n’imirimo bari bashinzwe nk’abagore itakibareba. Ntabwo ariko biri,uburinganire bivuze ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, ntibivuze ko umugore ahise yitwa umugabo cyangwa umugabo yiswe umugore.”

CIP Umuhozari yababwiye ko uburinganire ari ugushyira hamwe kwa bashakanye,bakajya inama ku cyateza imbere urugo rwabo. Umugore agatinyuka imirimo imwe n’imwe yari imenyerewe ko ikorwa n’abagabo gusa, umugore akiremamo ikizere akumva ko ashoboye.

Yongeye ho ko aho uburinganire bukoreshejwe nabi bikurura amakimbirane.

Uburinganire bugomba gushingira no ku muco nyarwanda,niba bavuze ngo abagore bagomba kuringanira n’abagabo,bivuza kubijyanye n’imirimo bakora no gutanga ibitekerezo ntabwo bivuze kwigira ikigenge ngo umugabo nakubwira ikintu ngo wigire indakoreka cyangwa ngo ujye mu kabari urenze amasaha yo gutaha.

CIP Umuhozari yababwiye ko iyo uburinganire budakozwe neza abana babura uburere

Yakomeje abasaba kujya baganira n’abana babo bakabaganiriza kubijyanye n’imyororokere n’uburumbuke bw’umwana w’umukobwa,bakababwira uburyo bajya birinda abaza babashukisha impano zitandukanye zigamije kubashora mu busambanyi.

Yagize ati”Nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda, umwana uburere abuhabwa n’ababyeyi cyane cyane aba bagore kuko aribo bahorana nabo kenshi. Uburere rero buruta ubuvuke kandi ukumwana umureze niko akunera. Murabizi ko urubyiruko arirwo kenshi rubatwa n’ibiyobyabwenge, nimugende mushishikari na bagenzi banyu bite ku bana babo babaganiriza ku bubi bwa byo, kubirwanya bibe ibya buri wese”.

Aba bagore, bashimiye Polisi ibiganiro byiza bahawe,avuga ko bagiye kuba abahinduramyumvire aho batuye bigisha bagenzi babo binyuze mu nteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi mu midugudu batuyemo.