Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yasabye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bo mu murenge wa Rutunga gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha.
Babisabwe ku itariki mu mpera z’iki cyumweru, mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rutunga Inspector of Police (IP) Laurent Mudacumura, iyi nama ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Rutunga, ikaba yari yanitabiriwe n’abashinzwe amarondo ndetse n’abayobozi b’utugari, bose hamwe bagera ku 180.
IP Mudacumura yashimye abagize izi nzego ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano aho batuye, ariko na none abasaba kutadohoka, ahubwo bakarushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Yababwiye ko ibikorwa by’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya itundwa, icuruzwa, n’inyobwa ryabyo.
Yakomeje ababwira ko bitera ababinywa gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana n’ibindi.
Yarababwiye kandi ati:"Mujye musobanurira abaturanyi banyu ndetse n’abandi muri rusange ko ibiyobyabwenge, uretse kubatera gukora biriya byaha, bishobora kubatera uburwayi bunyuranye, ndetse ko biteza abantu ubukene kubera ko iyo bifashwe byangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa akanacibwa ihazabu."
IP Mudacumura yasabye kandi abari bitabiriye iyi nama kujya bakangurira abandi kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, no guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kugikora.
Uwari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutunga Ndayisabye Jean de Dieu, yababwiye ko umutekano ari uwa buri wese utareba Polisi gusa ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Yababwiye ko nabo bafite uruhare runini mu kuwicungira cyane cyane batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Yasoje abasaba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda, bakitabira gahunda za Leta, barushaho kwita ku isuku kandi bagakangurira ababyeyi kujyana abana mu mashuri, bakanarwanya ubuzererezi.
Kinyarwanda
English











