Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda mu kwicungira umutekano bahuguwe ku kurwanya ibyaha n'inkongi z'imiriro

 Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano barimo abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) n’abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo barenga 450 ku itariki 9 Ugushyingo 2015, bahawe ubumenyi ku gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’inkongi z’imiriro no kuzizimya mu gihe zibayeho.

 Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’ imiriro no gutabara abari mu kaga Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega ni we wabigishije ibijyanye no kurwanya inkongi z’imiriro naho kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange bakaba barabyigishijwe na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana, akaba akora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (Department of Community Policing), ubwo bumenyi bakaba barabuherewe mu kagari ka Rukiri ya mbere.

 ACP Seminega yababwiye ko mu bishobora gutera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari nayo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.

 Amaze kubasobanurira ibishobora kuziteza, ACP Seminega yabakanguriye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abandi kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera.

 Aha, akaba yarababwiye ati:"Amashanyarazi ari mu bikorwa remezo by’iterambere. Ikosa rito cyangwa uburangare runaka mu mikoreshereze yayo birahagije ngo byangize ibintu bitagira ingano, guhitana ndetse no gukomeretsa abantu, akaba ari yo mpamvu abantu bakwiye kuzirinda no kuzikumira."

 Yagiriye inama abaturage muri rusange yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers)  mu nyubako zabo kandi bakita ku buzima bwabyo babisuzumisha buri nyuma y’amezi atandatu  kugira ngo barebe  ko bikiri bizima.

 Na none ACP Seminega yabagiriye inama yo kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure ya buji , itara, itadowa, n’ibindi bikoresho biba byaka, kandi ibi bakabikangurira abandi baturage.

 Yababwiye kandi kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu gihe batari  kubikoresha kandi ibyo na byo bakabikangurira abo babana mu rugo ndetse  n’abandi baturarwanda.

 Yagize ati: "Abantu bose bakwiye kugira mu nyubako zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’umuriro, ariko umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro kandi agakupa amashanyarazi mbere ya byose ndetse agahungisha ibitarafatwa n’inkongi."

 ACP Seminega yabwiye abo bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano  nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa mu gihe habaye inkongi z’imiriro, izo akaba ari: 112, 111,  0788311120, 0788311224, 0788311657 na  0788311335

 CIP Kabandana  we yababwiye ko abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana. Ibi byaha bikaba biteza umutekano muke, bityo buri wese akaba akwiye  kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora."

 Yababwiye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano, kubakangurira kwitabira umugoroba w’ababyeyi, no kwirinda amakimbirane.

 Na none ku itariki 6 Ugushyingo 2015 CIP Kabandana yahaye ubu butumwa  abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano bo mu murenge  wa Kacyiru barenga 200.