Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko barakangurirwa kwicungira umutekano

Inspector of  Police  (IP) Jean D’Amour  Uwiringiyimana  ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo kuri uyu wa gatatau tariki ya 23 Nyakanga yagiranye ibiganiro n’abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko  kubijyanye no kwicungira umutekano .

IP Uwiringiyimana n’abacuruzi  bakaba bunguranye ibitekerezo   kuburyo isoko ryarushaho kugira umutekano  hifashishijwe cyane cyane Radiyo  Afia  mu kurushaho guhana hana amakuru kuburyo bwihuse.

Yakanguriye abacuruzi kujya bagenzura insinga z’imiriro mu gihe hari umuntu uje gukora ibijyanye n’amashanyarazi, nk’amatara, za soki ndetse n’insinga zitujuje ubuziranenge n’ibindi mu rwego rwo kwirinda inkongi z’imiriro.

Yababwiye  ko bagomba kunoza umurimo wabo wo gucuruza batanga serivise nziza kandi bakirinda gucuruza amashashi.

Yababwiye ko bagomba kuba ijisho ry’umuturanyi kandi bagatangira amakuru ku gihe  mu rwego  rwo kwirinda ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ,ubujura,byaba ngombwa bakamenyesha  Polisi cyangwa abashinzwe kurinda isoko.

Donant Bahizi ukuriye abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko yashimiye Polisi ku nama idahwema kubagezaho maze avugako bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Yasabye abacuruzi kwirinda gucomeka ama telefoni, n’ibindi bintu byose bicomekwa mu isoko kuko akenshi bitera impanuka zikomoka ku nkongi z’imiriro.