Abanyeshuri 282 b’abanyarwanda basanzwe biga mu bihugu byo mu mahanga bitandukanye bakomeje amahugurwa barimo kuva tariki ya 29 Nyakanga mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda i Gako ho mu karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.
Amasomo barimo bahabwa akaba agamije ahanini kubafasha gukomeza no guharanira indangagaciro z’igihugu cyabo n’uburere mboneragihugu, ari nako barebera hamwe ibyo bakora mu guteza u Rwanda imbere.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama,abo banyeshuri bakaba bahawe ikiganiro kirambuye kirebana n’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri rusange.
Aganira n’abo banyeshuri, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabanje kubabwira amateka ya Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka w’2000 n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho.
IGP Emmanuel K. Gasana yababwiye ko Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyarwanda n’abaturarwanda, ikaba kandi inafatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
IGP Emmanuel K. Gasana yakomeje aganirira abo banyeshuri ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano ifasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.
Abanyeshuri banabwiwe ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyujijwe mu miryango ihuriwemo na Polisi zo mu bihugu bitandukanye cyane cyane uwa Polisi mpuzamahanga (Interpol).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanakomeje asobanura ko kubera amasezerano y’ubufatanye n’uturere tumwe na tumwe, ibigo, imiryango itandukanye ndetse n’abaturage(community policing) hamaze gukorwa byinshi mu gukumira no kurwanya byaha byaba ibishingiye ku ihohoterwa, kurwanya ruswa n’ibindi.
Abanyeshuri bashimishijwe n’ikiganiro bahawe, bishimira ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho nabo bagaragaza ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo wo kubaka u Rwanda.