Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke:Polisi yunze imiryango 52 ibanye nabi biciye mu biganiro

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke,  Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga ari kumwe n’ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge,  ku itariki 12 Nyakanga 2016, bagiranye ikiganiro n’imiryango y’abashakanye 52 yo mu murenge wa  Kivuruga, wo muri aka karere, yabanaga mu makimbirane, maze abagira inama y’uko bayakemura kugira ngo izemo ituze.

Icyo kiganiro  cyasojwe abagize iyo  miryango biyunze kandi biyemeza kutazongera kurangwa n’ubwunvikane buke ukundi.

Amakimbirane yabo yashingiraga akenshi ku mitungo, ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo, ubusinzi, no kutajya inama.

IP Kayonga yabanje guha ijambo abagize iyo miryango bavuga ibibatera kutumvikana, akaba ari na byo yahereyeho abagira inama y’uko babana mu ituze.

Yabasobanuriye ko kutumvikana hagati yabo bitagira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo gusa ahubwo ko bibangamira ituze n’umutekano by’abaturanyi babo, kandi ko ari n’urugero rubi baha abana babo.

Yabibabwiye agira ati:"Amakimbirane hagati y’abashakanye uretse kuba ateza umutekano muke muri rusange, anadindiza iterambere ryabo kubera ko batigera bajya inama ku cyabateza imbere, ahubwo na bike bafite  babiryaniramo cyangwa bakabisesagura."

Yabakanguriye kwirinda ikintu cyakongera guteza umwuga mubi hagati yabo kandi abagira inama yo kujya bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuryango wabo.

IP Kayonga   yasabye iyo miryango kwirinda ibintu bimwe bitera iyo mibanire mibi nk’ubusinzi no gusesagura umutungo ahubwo bakitabira umurimo kuko ariwo nkingi yo kuzamura imibereho yabo n’imiryango yabo.

Yagize ati:”Amakimbirane yo mu ngo ateza umutekano muke ku baturanyi  banyu ndetse n’urugero rubi ku bo mwabyaye.”
 
Yongeyeho ati:” Ni ibyo kubatesha agaciro nk’ababyeyi kandi Bizana amacakubiri mu muryango cyane mu bana, byose bikadindiza iterambere ry’umuryango.”
 
Yashimiye ababyeyi bahisemo neza , bahana imbabazi hagati yabo kugirango bubake ubuzima bushya  mu mutekano n’iterambere kandi abibutsa kuzana n’indi miryango ifite ibibazo kugirango bikemuke.
 
Mutware yibukije abagore cyane cyane ku burenganzira bwabo, ko bugomba kubahirizwa.
 
Yasabye bamwe muri bo kwirinda ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, avuga ko ari byo nyirabayazana w’amakimbirane yo mu ngo.