Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke:Abaturage ba Kamubuga biyemeje kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Kuwa mbere  tariki ya 26 Gicurasi   2014, umuyobozi w’akarere ka Gakenke Dégratias Nzamwita arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere bagiranye ibiganiro n’ababaturage barimo abacuruzi,abagize komite zo kwicungira umutekano bakorera muri uwo murenge mu rwego wo kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ibyaha.

Umuyobozi w’akarere wako karere yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge,bakarushaho kuba ijisho ry’umuturanyi bakorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru aho bakeka banyabyaha.

Yabibukije ko bagomba kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse no kugira uruhare muri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Senior Superitendent Girbert Ruhorahoza, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge nka Kanyanga,urumogi n’inzoga z’inkorano kuko ari bibi bibangiriza ubuzima maze abasaba kujyabatanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.

SSP Ruhorahoza   yasabye kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana.