Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gakenke, n’ukuvuga abahagarariye uru rwego kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rw’akagari bagera kuro 200 basabwe kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana.
Ubu butumwa babuherewe mu nama nyunguranabitekerezo yabo yabaye ku itariki 29 Kamena uyu mwaka, ikaba yarabereye ku biro by’aka karere biri mu kagari ka Nganzo, mu murenge wa Gakenke, bakaba barasuzumaga aho bageze bashyirwa mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu mwaka ushyize, imbogamizi bahuye nazo, no gushyiraho ingamba z’imikorere kugira ngo bazese imihigo mu mwaka utaha.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’abagore ku rwego rw’intara, Zaninka Claudine, ari mu batanze ibiganiro byakanguriraga abari bitabiriye iyo inama kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere , Nzamwita Déogratias , n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye.
Zaninka yabwiye abo bahagarariye uru rwego rw’abagore kuri izi nzego ko abagore n’abakobwa basigaye batinyuka kuvuga no kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa, bitandukanye na kera, aho bamwe muri bo bumvaga ko kubigaragaza ari amahano.
Yabashimiye uruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi, ariko kandi abasaba kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,n’irikorerwa abagore n’abana.
Zaninka yababwiye kandi kujya bagira inama abaturage yo kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwunvikane mu gihe abayeho, baramuka badashoboye kuyikemurira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo.
Yasabye abari mu nama kujya bakangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga nkemurampaka.
Nzamwita yabwiye abagize uru rwego kujya bakangurira ababyeyi n’abarezi muri rusange kujya baganiriza abana babo n’abo barera ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu miryango kuri bamwe, ipfunwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati :" Nta terambere rirambye rishobora kuba ahari ihohoterwa n’amakimbirane. Mukwiye kongera ibikorwa by’ubukangurambaga mu kubikumira no kubirwanya mwereka abaturage ingaruka zabyo, uko babyirinda , n’uko babirwanya."
CIP Ndayisabye yabwiye abari bitabiriye iyo nama kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore, abana n’abagore harimo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubavutsa uburenganzira ku mutungo nko kuzungura no guhabwa umunani,no gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe zirimo Kanyanga biri mu bitera ababinyoye gukora biriya byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abagore n’abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ryabyo.
Yabasabye kandi kujya bakangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo gikumirwe no gufata uwagikoze cyangwa utegura kugikora.
Kinyarwanda
English











