Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Yungutse urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 304

Akarere ka Gakenke mu mirenge ya Cyabingo, Busengo na Rusasa yungutse urubyiruko rw’abakorerabushake bagera ku 304 baje biyongera kubari basanzwe mu karere kose bagera ku 6,625 bakaba bagiye gufatanyiriza hamwe gukumira ibyaha bitandukanye.

Aba bagize urubyiruko rw’abakorerabushake bashya bemerewe kwifatanya na bagenzi babo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare, ari nabwo bahawe inshingano n’impanuro bigomba kubaranga.  Mu murenge wa Cyabingo havuye 80, Busengo hava 164 naho mu wa Rusasa haturuka abagera kuri 60.

Nyuma yo guhurizwa hamwe ngo bahabwe amabwirizwa n’imyitwarire igenga urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bizabafashe gukumira ibyaha bitaraba, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police(CIP) Viateur Ntiyamira yabwiye aba bakorerabushake bashya ko mu byo bazakora byose bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Yagize ati “Nkuko mwifuje kuza gufatanya na bagenzi banyu ndetse na Polisi kimwe n’izindi nzego mu gukumira ibyaha bitaraba mutangira amakuru ku gihe aho mubonye icyo aricyo cyose cyaza kigamije guhungabanya umutekano w’abaturage. Turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo kugira ngo muzabere ikitegererezo abandi.”

CIP Ntiyamira yabasabye kwibanda ku byaha birimo ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara cyane cyane mu rubyiruko kimwe n’icuruzwa ry’abantu, ihohotera n’inda ziterwa abangavu kuko aribyo bibangamiye umuryango nyarwanda kurenza ibindi

Yagize ati “Nubwo tuvuze ko ari ibyo bikunze kwiganza mu rubyiruko, ntabwo bivuze ko hatari n’ibindi. Turabifuzamo rero kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu kubikumira, nk’urubyiruko mugaharanira gutura mu Rwanda ruzira ibyaha cyane ko arimwe Rwanda rw’ejo hazaza.”

Yababwiye ko umutekano ariwo shingiro rya byose nta terambere ryabaho udahari, akaba ariyo mpamvu yabasabye gukumira ibyaha byose byawuhungabanya cyane ibiyobyabwenge, doreko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha byawuhungabanya.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gakenke Sibomana Thierry yijeje Polisi y’u Rwanda ko bagiye kuba intangarugero aho bakorera hose bakumira ibyaha, yongera kwibutsa bagenzi be ko bagomba kurangwa no gukorera hamwe batangira amakuru ku gihe.