Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GAKENKE: Yafashwe atwaye mu modoka amabalo arenga 30 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gakenke yafashe umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ipakiye amabalo 33 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali ari na ho yari ajyanye ayo mabalo ayavanye mu karere ka Rubavu, yafatiwe mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Gahinga mu murenge wa Nemba, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, ahagana ku isaha ya saa Kumi z’urukerera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko iyo modoka yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati: “Uyu mushoferi ubwo yari ageze mu mudugudu wa Kabaya, yananiwe gukata ikoni rihari agonga ipoto imodoka yitura hasi, ihita ifunguka amabalo yose yari ihetse asandara hasi, umushoferi niko guhita atangira kuyahisha aho hafi y’umuhanda. Muri uko kugerageza kuyahisha, abaturage bahise bahamagara Polisi batanga amakuru.”

Yongeyeho ati: “Polisi ikihagera yasanze uwo mugabo koko arimo guhisha iyo myenda, hasigaye amabalo 20 n’amashu yari yayirengeje hejuru, basatse hafi y’ingo ziri aho babona andi mabalo 13 yari amaze guhisha, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

Amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda yari ayivanye mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari ayishyiriye umucuruzi mu Mujyi wa Kigali atashatse kuvuga amazina, aniyemerera ko yari yatwikirijeho amashu agira ngo nagera aho bamuhagarika agaragaze ko ari yo yonyine apakiye.

SP Mwiseneza yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru yatumye iyo myenda ifatwa, abasaba gukomeza iyo mikoranire myiza birinda guhishira abakora ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Yaburiye kandi uwo ari we wese wishora mu bucuruzi bwa magendu ko nta na rimwe bizigera bimuhira uretse kumuteza ibihombo, ibyiza ari uko yabireka agakora ubucuruzi bwemewe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).