Polisi ikomeje ibikorwa byo kugenzura ibinyabiziga bidafite ibyangombwa byujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Gakenke, tariki ya 15Mutarama yafashe umumotari witwa Rurangirwa Janvier w’imyaka 59 y’amavuko, wafashwe atwaye moto afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.
Uyu mumotari yafashwe atwaye moto ifite ibirango RE 371G ahagaritswe n’abapolisi bari mu kazi , bamusaba uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga nyuma basanga ari uruhimbano.
Rurangirwa Janvier akimara gufatwa, yabwiye aba bapolisi ko urwo ruhushya yari arumaranye imyaka igera kuri ine(4) kuko yarufashe muri 2014 akaba adashobora gusobanura aho yarukuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yagiriye inama abamotari n’abashoferi kwirinda gutunga ibyangombwa by’ibihimbano kuko ubifatanwe ahanishwa ibihano biremereye.
Yagize ati:”Nta muntu ushobora gutunga ibyangombwa by’ibihimbano ngo tubiyoberwe, hifashishijwe ikoranabuhanga bihita bigaragara ko uruhushya ari umwimerere cyangwa ari urwiganano. Abantu rero bakwiye kujya bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga aho kwishora mu byaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.”
Yaboneyeho gukangurira abantu kuba maso kuko muri iki gihe hari abatekamutwe badukanye ingeso mbi zo gushuka abantu ngo bazabaha impushya nyamara bakabaha impimbano bagamije kubiba amafaranga.
Ubu Rurangirwa arimo gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB.
Ingiyo ya 277 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Kinyarwanda
English











