Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Umukwabu watumye 13 batunda ndetse bakanakwirakwiza kanyanga bafatwa

Abantu 13 bari mu bakekwaho kuba mu gatsiko k’abatunda bakanakwirakwiza ikiyobyabwenge kitemewe cya kanyanga hirya no hino mu gihugu bafashwe na Polisi y’u Rwanda kuwa mbere tariki ya 10 Ukwakira mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire, yavuze ko kubafata byatewe n’amakuru Polisi yahawe n’abaturage batuye muri ako gace, ku buryo umutekano n’ubuzima bwabo byari bibangamiwe n’ibikorwa bibi by’iyi kanyanga.

Yagize ati:” ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge ntibisanzwe bimenyerewe  mu karere ka Gakenke. Ariko hari agatsiko k’abantu biyise “Abarembetsi “ batunda kanyanga ndetse bakanayikwirakwiza hirya no hino banyuze mu murenge wa Kamubuga uhana imbibi n’akarere ka Burera.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru dukunze kugaragaramo ibiyobyabwenge kubera imiterere yatwo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yakomeje agira ati:” bitewe n’ubukangurambaga tumaze iminsi dukora, by’umwihariko mu murenge wa Kamubuga, bwatanze umusaruro mwiza kuko abaturage baduhaye amakuru yerekeranye na kariya gatsiko k’abarembetsi, bikaba byaratumye tubafata ndetse na kanyanga bari bikoreye. Twari dufte amakuru yabo yose arebana n’ibyo bakora, inzira bayicishamo (kanyanga) ndetse n’abayobozi babo bakaba bari no mu bafashwe”.

Nyuma yo gufatwa, abakekwako ibi bikorwa bibi byo gutunda no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya kanyanga beretswe abaturage, maze basaba ko ibikorwa nk’ibi byo gufata no  guca intege udutsiko twishora mu bikowa by’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi byakomeza,.

SP Karagire yabwiye abaturage ati:”ubufatanye bwanyu na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego no guhererekanya amakuru, ni byo bizatuma abanyabyaha batandukanye bafatwa ndetse n’umurenge wanyu wa Kamubuga ukagira umutekano usesuye”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, yanaganiriye n’abo baturage b’umurenge wa Kamubuga ku ngaruka z’amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo abasaba kubana neza.

Yababwiye ko bigira ingaruka mbi ku miryango yabo no ku iterambere ryabo, aho baba mu bukene budashira, abana bata amashuri bakajya mu buzererezi no ku mihanda hirya no hino  ku buryo bisanga bari mu byaha binyuranye biterwa no kunywa ibiyobyabwenge, nk’ubujura n’ibindi.