Kuwa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira, abaturage bagera ku bihumbi 5 bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke n’indi bituranye, bakanguriwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya. Ubu bukangurambaga bwatanzwe nyuma y’igikorwa cy’umuganda wibanze ku gutera ibiti ibihumbi 3 ndetse no gucukura imirwanyasuri kuri higitari 11 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Catheline nyuma y’umuganda yashyikirije imiryango itishoboye inka 112 zo muri Gahunda ya Girinka yashyizweho Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda ndetse n’imiti n’ibikoresho bizabafasha kuzitaho mu minsi iri imbere. Yasabye abaturage bazihawe kuzitaho neza akomeza anabasaba kwitabira ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo bakajya bamenyesha Polisi y’u Rwanda ababicuruza, ababinywa n’ababikwirakwiza kugira ngo habeho kubirwanya no kubikumira. Ubu butumwa yabubahaye ubwo ibyo biyobyabwenge birimo kanyanga, blue sky ndetse n’inzoga y’inkorano yitwa kitoko byangizwaga nyuma y’umuganda. CIP Minani yagize ati:” nk’uko namwe mubyiyumvira, ibiyobyabwenge bituma ubinywa adatekereza neza ku buryo ari nayo ntandaro y’ibyaha bitandukanye nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi”.
CIP Minani yasoje asaba abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari urubuga rwiza rwo gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo bifasha abaturanyi gukemura ibibazo byabo birimo uko gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kwiteza imbere ndetse no kurebera hamwe uko bakwimakaza ihame ry’ubufatanye bwo gusigasira umutekano iwabo aho batuye
Kinyarwanda
English










