Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Polisi yitabiriye igikorwa cyo gusana inzu ituyemo abana batatu bibana

Ku wa kabiri tariki 10 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yitabiriye igikorwa cyo gusana inzu ituyemo abana batatu bibana iri mu kagari ka Rutabo ko mu murenge wa Mugunga.

Iki gikorwa Polisi yagifatanyije n’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, abatuye akagari ka Rutabo n’abagize izindi nzego  zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze.

Umukuru muri abo bana afite imyaka 18 y’amavuko; naho umuto afite 13. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze z’aho batuye agaragaza ko nyina yabataye; naho se akaba afanzwe.

Mu byo abapolisi bayobowe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Berchmas Dusengimana bakoze bafatanyije n’ibyo byiciro bindi harimo kuvoma amazi yo gukatisha icyondo cyo guhoma iyo nzu, igikorwa nyirizina cyo kuyihoma no kubumba amatafari yo kububakira ubwiherero.

Abo bana bishimiye ubwo bufasha bahawe. Umukuru muri bo witwa Musabyimana Jean Damascene yagize ati,"Ibi bitugaragariza ko n’ubwo tutabana n’ababyeyi bacu inzego z’igihugu cyacu zituzirikana. Mu izina ryanjye n’irya barumuna banjye nshimiye cyane Polisi, Ingabo, Abaturanyi bacu, Abayobozi bacu b’inzego z’ibanze ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu kudusanira inzu."

Yakomeje agira ati," Tugiye gutura mu nzu ifite isuku ugereranyije n’uko byari mbere. Ikindi ni uko nta kwikanga kuzongera kubaho ko yatugwaho kubera ko ikomeye."

Nyuma y’icyo gikorwa cyo gusanira inzu abo bana, CIP Dusengimana yagiranye ikiganiro n’abakitabiriye cyibanze ku bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yabasabye kwirinda amakimbirane aho ava akagera, ihohotera ry’uburyo bwose, kwishora mu biyobyabwenge, n’ibindi byaha muri rusange.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye; kandi ko bimutera gukora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, n’ibindi; hanyuma abagira inama yo kubyirinda no gukangurira umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kubyishoramo.

CIP Dusengimana yabwiye urubyiruko rwari aho ko kubinywa bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yabwiye kandi abitabiriye uwo muganda ko gutangira amakuru ku gihe ari ishingiro ry’ubufatanye mu kubungabunga umutekano; aha akaba yaragize ati,"Iyo inzego zibishinzwe zimenye ko hari abafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko zigafata ingamba zo kubikumira; ndetse iyo hari ababikoze zifatanya kumushaka no kumufata."

Mu ijambo rye, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mugunga, Maniragaba Patrick yashimye abitabiriye icyo gikorwa cyo gusanira abo bana inzu, anasaba abatuye uyu murenge muri rusange kwirinda ibyaha no kuba ijisho ry’umuturanyi.