Polisi ikorera mu karere ka Gakenke, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gakenke, mu kagari ka Rusagara, mu gikorwa cy’umuganda wogucukura no gusibura imirwanyasuri ku butaka Bungan na hegitari 3,5.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage bagera kuri 640 , kiyoborwa n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke , Deogratias Nzamwita ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri Gakenke, CIP Jean Berchmas Dusengimana n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge.
Iki gikorwa kikaba cyaribanze ku gucukura imirwanyasuri no gusibura iyari ihasanzwe hagamije gukumira itwarwa ry’ubutaka rikunze kurangwa muri aka gace cyane cyane mu bihe by’imvura nk’ibyo twenda kujyamo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu karere ka Gakenke CIP Dusengimana mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda , yabashimiye uburyo bitabiriye uwo muganda ari benshi maze agira ati” Polisi y’u Rwanda ntishinzwe gusa gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, inafite n’inshingano zo kurinda ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.
Yaboneyeho gusobanura ko Polisi iha agaciro iterambere ry’ abaturage nka bumwe mu buryo buhamye bwo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye mu gihugu.
Aha yagize ati: “Ntabwo umutekano wabasha kugerwaho mu gihe hari abantu bakiri mu bucyene, ndetse nta nubwo iterambere ryashoboka nta mutekano. Niyo mpavu nka Polisi dushishikajwe no gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’ abaturage birimo no gufatanya nabo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.”
Mu gusoza, CIP Dusengimana yasabye abaturage b’umurenge wa Gakenke kudatezuka mu kwirindira umutekano kandi gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu miryango ashobora gukururwa n’ubusinzi bugaragara cyane muri uyu murenge.
Yagize ati:‘’ Ubusinzi bukabije bugira ingaruka ku bukungu bw’umuryango, mukwiye guhaguruka mukaburwanya kuko bikurura amakimbirane mu ngo nayo akaba intandaro z’ibindi byaha birimo ihohoterwa ry’uburyo bwose, gukubita no gukomeretsa tutaretse n’ubwicanyi hagati y’abashakanye cyangwa abavandimwe, mufatanye n’ubuyobozi bwanyu kubirwanya.’’
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke mu ijambo rye, yashimiye Polisi n’abaturage bitabiriye umuganda ku ruhare bakomeje kugaragaza muri gahunda yo kwigira hagamijwe guteza imbere igihugu
Meya Nzamwita yasabye abaturage kwita ku bikorwa remezo no kurengera ibidukikije anaboneraho gushima ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’akarere kabo , ubu bufatanye bukaba bugaragarira mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke akaba nawe yakanguriye abaturage gukomeza kugira isuku haba ku mubiri no mu rugo, akaba yasoje asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zirimo ubwisungane mu kwivuza , kwitabira ibikorwa by’ umuganda , gukorera mu makoperative n’ibindi bibafitiye akamaro.
Kinyarwanda
English











