Nyuma y’aho mu minsi ishize mu karere ka Gakenke hagwiriye imvura nyinshi ikangiza ibikorwa remezo bimwe na bimwe birimo n’iteme ryahuzaga akagari ka Buranga na Mucaca two mu murenge wa Nemba, Polisi y’u Rwanda n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kongera kubaka iri teme, ahatunzwe ibiti byo ku ryubaka, ubu abaturage b’utu tugari bakaba barongeye guhahirana.
Nyuma y’uyu muganda umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Berchmans Dusengimana wari wawitabiriye yashimye abaturage kuba bishanzemoibisubizo byo guhangana n’ihe by’imvura n’ibiza bishobora guterwa nayo, abasaba gukomeza kurangwa n’umuco wo gutabarana no kwirinda ibyaha.
Yaravuze ati:” Ni byiza rwose ko umuco wo gutabarana ukwira hose kuko ariho indangagaciro z’umunyaranda zigaragarira mu bufatanye, ubumwe no gutabarana mu gihe cy’ibibazo, kandi igihe hari utabaje agatabarwa bwangu.”
CIP Dusengimana yasabye aba baturage kwirinda no guhosha amakimbirane ashobora kuboneka mu miryango yabo, kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe y'ahaboneka cyangwa abakora ibi byaha.
Yaravuze ati:” Ibi byaha nimubyirinda muzaba mutanze umusanzu wanyu mu kwicungira umutekano kuko ari ingenzi, kandi mugize uruhare mu kubaka no gusigasira umuryango nyarwanda.”
Yasoje abasaba kwirinda ubusinzi kuko budindiza iterambere ryabo ubwabo n’igihugu muri rusange, ahubwo imbaraga zabo bakazishyira mu kwiyubakira igihugu.
Umuyobozi w'Umurenge wa Nemba Bizimana Venuste yashimiye abo baturage abasaba kwirinda ubuharike no kubana mu mahoro kandi bakirinda kwihanira ahubwo igihe hagati y’abatrage habaye ukutumvikana bakitabaza inzego zibishinzwe, asoza ababwira ko bakwiye kubahiriza gahunda za leta nko kwitabira umuganda, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Kinyarwanda
English











