Trending Now

Gakenke: Polisi yasabye abanyeshuri kwirinda ingeso mbi zababuza kuzagera ku nzozi zabo

Tariki  04 Ukwakira 2018 Polisi  y`u Rwanda ikorerera mu karereka Gakenke yakanguriye abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye  cya (Ecole Secondaire de Buhuga ) gihereye mu murenge wa Kivuruga. Ibiganiro byari byitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 244 ndetse n’abarimu babo 12.

Ibiganiro byatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha(DCLO)mu karere ka Gakenke, Assistant Inspector of Police (AIP),Rwatangabo Bizimana.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri,yabagaragarije ko iyo umwana wese akiri muto,aba afite intego nziza yihaye cyangwa uwo yifuza kuzaba we namara gukura arangije kwiga. Abasaba  kwirinda ibintu byose bishobora kubangiriza ubuzima bakiri bato bigatuma batagera ku ntego nziza biyemeje kuzageraho  mu minsi iri imbere.

Yabasabye kwirinda  gukoresha ibiyobyabwenge kuko ari byo bikunze kuba intandaro yo kwica ubuzima bw’urubyiruko.

Yagize ati”: Muracyari bato, mufite ejo hazaza kandi heza, ariko kugira ngo muzabigereho mu gomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora gutuma mucikiriza amashuri yanyu.”

Yabagaragarije ko uwanyweye  ibiyobyabwenge nta kintu ashobora kwigezaho usibye kumwangiriza ubuzima ndetse bikamuviramo no gufungwa.

AIP yakomeje ashishikariza abana b’abakobwa kujya banyurawa n’ubuzima babayemo bakirinda ababashukisha utuntu twatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati”:Mugomba kwirinda abagabo n’abasore babashukisha utuntu twiza n’amafaranga bagamije kubangiriza ubuzima.Nimumara kwandura indwara cyangwa mukabyara mukiri batoya kwiga kwanyu ntibizaba bikengenze neza muzadindira.”

Yagaragarije aba banyeshuri ko umutekano utareba inzego z’umutekano zonyine ko ahubwo buri munyarwanda afite uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu.

Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru kandi ku gihe hagamijwe gukumira icyaha kitaraba.Mu gusoza yafashiheje abanyeshuri  gutangiza Clubs 2, iyo kurwanya ibyaha(Anti-Crimes Club) n’iyo kurwanya ihohoterwa(Anti-GBV Club).

Abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe biyemeza ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe, biyemeza kujya batangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.

Bishimiye ko bashyriweho amahuriro azajya abafasha guhura bakaganira ku bibazo bibugarije, ibyo badashoboye bakazajya babigeza ku barezi babo cyangwa inzego z’umutekano.