Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Polisi yakanguriye abatuye umurenge wa Kamubuga kwirinda amakimbirane

Polisi mu karere ka Gakenke, ifatanyije n’Ubuyobozi  bw’Umurenge wa Kamubuga , ku wa gatatu tariki 27 z’uku kwezi yakanguriye abatuye uyu murenge kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose kugira ngo hirindwe ingaruka zayo.

Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayumba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga, Nizeyimana Jean Marie Vianney; ibiganiro bagiranye na bo bikaba byarabereye mu kagari ka Kidomo.

SSP Kayumba yabwiye aba batuye uyu murenge ko mu bitera amakimbirane  mu miryango harimo kwishora mu biyobyabwenge, gusasegura umutungo, ubusinzi, ubuharike, gucana inyuma, kubana mu buryo budakurikije amategeko, no kutuzuza inshingano ku bashakanye.

Yagize ati,"Iyo amakimbirane adakemuwe mu maguru mashya ateza umutekano muke mu muryango ku buryo hari n’abavutsa abandi ubuzima. Kuyirinda ni ingenzi mu gutuma umuryango urangwamo ubwumvikane, ituze, amahoro, iterambere n’umutekano."

Yagize kandi ati,"Umuryango urangwamo amakimbirane ntushobora gutera imbere kubera ko abawugize batajya inama ku iterambere ryawo. Imiryango nk’iyo ihora mu ntonganya zidashira n’imirwano ya hato na hato. Birashoboka ko abantu bagirana ibibazo. Abafitanye ibibazo runaka bakwiriye kubiganiraho mu mutuzo bagamije kubishakira umuti urambye; igihe bananiwe kumvikana, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure, cyangwa zibagire inama ."

Mu kiganiro cye, SSP Kayumba yashishikarije abari aho kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi; aha akaba yaragaragaje akamaro kawo agira ati,"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo abantu bafitanye no kubishakira umutu urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ufitiye akamaro buri wese kubera ko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro  byose n’ingeri zose."

Yabasabye kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro bitubahirije amategeko; ababwira ko kuyacukura mu buryo bunyuranyije n'amategeko byangiza ibidukikije; kandi ko ababikora baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko hari ababigwamo, abandi bakabikomerekeramo.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yaganirije kandi abitabiriye iyo nama ku bubi bw’ibiyobyabwenge; ababwira ko bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza ku muntu ubinywa n’ubikoresha; kandi ko bimutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana; maze abasaba kwirinda kubyishoramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga (Nizeyimana) yabwiye abaturage bari aho ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere, amahoro n’ituze birambye; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya aho kiva  kikagera atanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zigikumira.

Yashimye Polisi ku butumwa yagejeje ku batuye uyu murenge; abasaba gukora neza amarondo no gukurikiza inama bagiriwe.