Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Polisi n’ubuyobozi bw’akarere baganirije imiryango y’abashakanye ifitanye amakimbirane

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Catherine, ari kumwe n’umupolisi ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Rwatangabo Bizimana, ku itariki ya 24 Nzeri, basuye imiryango 5 yo mu kagari ka Gisozi umurenge wa Nemba, iyi miryango ikaba  yari imaze igihe itabanye neza biturutse ku makimbirane yaterwaga ahanini no kutuzuza inshingano kuri umwe muri abo bashakanye cyangwa bose, no kutajya inama ku iterambere ry’imiryango yabo.

Uwimana na Rwatangabo babanje guha ijambo buri wese mu bagize iriya miryango, maze buri wese avuga intandaro zo kutumvikana n’uwo bashakanye ari nabyo bahereyeho babunga no kubagira inama.

Iyi miryango ikaba yarashashe inzobe, abadamu bakavuga ko zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane ari ubusinzi bw’abagabo babo, gucana inyuma ndetse no gusesagura imitungo y’urugo.

Uwimana yavuze ko ibi biganiro byari bigamije kongera kubanisha neza imiryango yabanaga mu makimbirane, bakaba barababwiye uko bakemura amakimbirane yabo, byananirana bakitabaza ubutabera.

Yagiriye inama abagore kuba ba mutima w’urugo no kujya bajya inama n’abo bashakanye aho guhangana no kwitana ba mwana ku bibazo bireba imiryango yabo ahubwo bagafatanya mu kubikemura.

AIP Rwatangabo yasobanuriye iyo miryango ko ukutumvikana mu miryango bitagira ingaruka mbi ku miryango yabo gusa ahubwo ko binabangamira ituze n’umutekano by’abaturanyi babo, aha akaba yaragize ati:"Ntushobora gutora agatotsi mu gihe hari intonganya n’imirwano mu rugo rw’umuturanyi ".

Yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ahubwo bakihutira gutanga amakuru y’uwagikoze cyangwa witegura kugikora ku gihe.

Yanagiriye inama indi miryango nayo kwirinda amakimbirane, ariko noneho mu gihe habaye ukutumvikana ku kintu runaka bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira.

Umwe muri iyo miryango ugizwe na Twizerimana Celestin na Bosenibo Domitille wafashe icyemezo cyo kuyavamo burundu, washimye Polisi n’abayobozi b’akarere babafashije kongera kubana neza.

Ashima, Twagirimana yaragize ati:"Twahoraga mu ntonganya zidashira kubera ubusinzi bwanjye. Birumvikana neza ko umutungo w’urugo watikiriraga mu kabari. Imibanire nk’iyo ntiyashoboraga gutuma dutera imbere. Polisi y’u Rwanda n’uyu muyobozi w’akarere badufashije cyane kuko bagaruye ituze mu muryango wacu.Tuzakurikiza inama batugiriye".

Yakomeje agira ati:"Sinzongera kuba nyamwigendaho, ahubwo nzajya ngisha inama umugore wanjye. Ibyo bizatuma duha uburere bwiza abana bacu kandi twimakaze ituze mu rugo rwacu n’umutekano aho dutuye".

Uwimana yavuze ko bafite icyizere ko amasomo n’inama bahaye iyo miryango bizatuma yongera kubana mu mahoro, kandi ko bazagumya kuyikurikiranira hafi, ku buryo izakomeza kubana neza, ikiteza imbere aho gusigazwa inyuma n’amakimbirane.

Akenshi amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka zivamo kurwana hagati y’abayigize, gutandukana kw’abashakanye, ubwicanyi n’ibindi byaha.