Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatanyije n’abafatanyanyabikorwa bayo kuri uyu wa 11 Nzeri batangije igikorwa cyo kubakira ubwihirero imiryango igihumbi y’abaturage batishoboye.Ni igikorwa Polisi y’u Rwanda ihuriyemo n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana(UNICEF) ndetse n’umushinga wita ku buzima mu Rwanda (SFH).
Ni igikorwa cyatangiriye ku miryango 16 yo mu Mudugudu wa Mbatabata, cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke Chief Inspector of Police(CIP) Viateur Ntiyamira, Uhagarariye Unicef Jean Marie Vianney Rutaganda, Uhagarariye SFH mu Ntara y'Amajyaruguru James Byiringiro.
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias,nyuma y’iki gikorwa yashimiye Polisi y’u Rwanda n’iyi miryango ku gikorwa cyiza batekereje cyo gufasha iyi miryango itishoboye.
Yagize ati”Dushimiye Polisi y’Igihugu cyacu n’aba bafatanyabikorwa, igikorwa nk’iki bagaragarije akarere kacu.Ni igikorwa cyiza cyo gufasha abaturage kugira isuku.
Yakomeje asaba abaturage kugirira isuku no kwita kuri ubwo bwiherero bubakiwe ndetse abasaba kujya bagira isuku no ku mibiri yabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abaturage kurinda umutekano, barinda ibyagezweho baharanira kugera kubitaragerwaho.
Yagize ati”Umutekano n’ingenzi kuko ariwo shingiro y’ibyo tumaze kugeraho byiza,murasabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano,murinda ibyo Leta y’Ubumwe imaze kutugezaho murwanya icyo aricyo cyose cyaza gishaka guhungabanya umutekano.
CIP Ntiyamira yabakanguriye kurwanya abantu bazwiho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bazwi nk’abarembetsi bakunze kugaragara mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abaturage bo mukarere ka Gakenke bishimiye igikorwa bagejejweho na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bizeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha. Basezeranyije ko bazafata neza ubwiherero bahawe ndetse n’ibindi bikorwa leta igenda ibagezaho.
English









