Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo kurwanya ruswa, hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko, kuko ku itariki ya 2 Mutarama 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi umugabo witwa Nshimiyimana Phocas w’imyaka 33 akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko Nshimiyimana yatanze ruswa y’amafaranga 30.000 kugirango Polisi ya Sitasiyo ya Ruli irekure moto yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulake RD 035I yari yafashwe kubera amakosa y’uwari uyitwaye.
Yavuze ati:” Iyi moto ubundi ni iya Ntibakundirana Silidio w’imyaka 44 utuye mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Kayenzi akagari ka Cubi umudugudu wa Kamabuye, ikaba yarageze mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Ruli akarere ka Gakenke itwawe na Hagwirineza Felicien utari ufite uruhushya rwo gutwara moto.”
IP Gasasira yakomeje avuga ko iyi moto igeze muri Ruli igafatwa ikajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kubera aya makosa, aba bari bayitwaye bashatse uwitwa Nshimiyimana Focas w’imyaka 33 azanira ruswa y’ibihumbi 30 umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.
Yavuze ati:” Nyuma y’umwanya muto iyo moto ifashwe, Nshimiyimana yasanze uwo mupolisi aho yari ari ku kazi amubwira ko ashaka ko amufasha.”
Yakomeje agira ati:"Uwo mupolisi amubajije icyo yifuza ko amufasha, Nshimiyimana yahise amwerurira amubwira ko ashaka kumuha iriya ruswa akarekura iriya moto, ariko ntibyamuhira kuko yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.”
IP Gasasira yasabye abanyarwanda cyane cyane abakirangwaho n’ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu, kuko Polisi nk’ urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.
Yagize ati:″Uriya mupolisi yakoze kinyamwuga. Yubahirije indangagaciro za Polisi y’u Rwanda zijyanye no guhashya ruswa aho iva ikagera″.
Yagize kandi ati:"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu kuyirwanya aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma iki cyaha gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora."
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











