Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke : Ishami rya Polisi ryo kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga ryakuye imirambo mu kirombe yari yananiranye kuvanwamo

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga ryakuye imirambo 2 y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bari baburiye umwuka mu birombe igihe barimo gucukura amabuye y’agaciro bakahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu kagari ka Gikingo, umurenge wa Ruli akarere ka Gakenke.

Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe ni Dusengemungu Wellars w’imyaka 19, Bucyensenge JMV w’imyaka 21 na Ntabareshya valens w’imyaka 33 bakaba bakoraga muri koperative yitwa Cooperative Minière Kababara-Gikingo (COMIKA).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (Supt.) Christophe Semuhungu yavuze ko aba bacukuzi ngo bari bageze kure nko muri metero ijana bacukura, ni uko basanga nta mwuka uhari ku buryo no gusubira inyuma byahise byanga, gusa Ntabareshya Valens akaba yazize kuba yashakaga gutabara abo bakorana, kuko yitabye Imana arwana no gukuramo bagenzi be ndetse akaba yari amaze gukuramo umurambo w’umwe, mu gihe asubiyeyo nawe aheramo.

Yasabye abacukura amabuye y’agaciro buri gihe kwitwaza ibikoresho byabugenewe kugira ngo mu gihe havuka impanuka nk’iyo hajye haba ubutabazi bw’ibanze abaturage batarabura ubuzima.