Ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gutegura ibikorwa byo gufata ababikekwaho bikomeje gutanga umusaruro ugamije guca burundu ibiyobyabwenge byumwihariko mu gufata ababitunda n’ababikwirakwiza mu gihugu.
Ibi ni ibyagurutsweho kuri uyu wa 30 Ugushyingo, na Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira uyobora Polisi mu karere ka Gakenke nyuma y’ibikorwa byo kwangiriza muruhame ibiyobyabwenge bitandukanye mu murenge wa Gakenke mu kagari ka Rusagara.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amashashi 4284 ya Blue sky,ibiro 37 by’urumogi, amashashi 1980 ya chief warage, Litiro 180 za kanya ndetse n’amashashi 108 ya chase warage.
CIP Ntiyamira avuga ko ibyinshi muri ibi biyobyabwenge byafatiwe mu murenge wa Kamubuga.
Yagize ati“Bitewe n’ibikorwa byo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge binyuze mu biganiro haba mu Nteko z’abaturage ndetse no mu mashuri ikibazo k’ibiyobyabwenge kiragenda kigabanuka kuko buri wese kubirwanya yabigize ibye.”
CIP Ntiyamira akomeza avuga ko ibiyobyabwenge byangijwe uyu munsi byafashwe mu mezi abiri ariyo Nzeri n’Ukwakira mugihe mu kwezi ku Ugushyingo hafashwe gusa udupfunyika 52 tw’urumogi ibintu bigaragaza ko abatuye akarere ka Gakenke barushaho gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge bakanafata ingamba zo kurwanya ababicuruza kuko muri ayo mezi abiri hafashwe abari ku isonga mu kubicuruza bagera ku 8.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru aho gahana imbibi n’akarere ka Gicumbi, Musanze na Burera byakunze kugarukwaho ko utu turere dufatwa nk’inzira yinjirizwamo ibiyobyabwenge biturutse mu bihugu by’abaturanyi,Polisi ifatanyije n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bakaba barahagurukiye ku birwanya binyuze mu bukangurambaga ndetse no guhanahana amakuru yaho bigaragaye.
Kinyarwanda
English











