Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Hatangijwe icyumweru cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing week)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi, batangije icyumweru cyitiriwe icy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing week).

Muri iki cyumweru, abagize komite zo kwicungira umutekano bakaba bazakora ibikorwa bitandukanye harimo guhabwa amahugurwa yo kurwanya no kuburizamo ibyaha bitaraba, guhugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gukora umuganda n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya ubukene muri aka karere.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Senior Superintendent of Police (SSP)Gibert Ruhorahoza yatangaje ko iki cyumweru kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’akarere ka Gakenke mu Ukuboza umwaka ushize.

Aya masezerano akaba agamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba ndetse no kurwanya ubukene.

SSP Ruhorahoza yavuze ko komite zo kwicungira umutekano, Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano bafite inshingano yo guhuriza hamwe imbaraga, bagamije gutuma abaturage baba mu gihugu gitekanye, akaba yasabye izo komite gutangira amakuru ashobora guhungabanya umutekano wabo ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yavuze ko ubufatanye burangwa hagati y’akarere ka Gakenke na Polisi ari ingirakamaro, kuko bigaragara ko hari ibyaha byagabanutse nk’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi kubera gukorera hamwe.

Nzamwita yasabye abagize izi komite zo kwicungira umutekano kwigisha abaturage bari mu tugari batuyemo kwitabira umurimo bakiteza imbere, kuko n’imibereho myiza ari inkingi y’umutekano.