Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Babiri mu bari bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge  wa Kamubuga mu mpera z’iki cyumweru yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Aba bagabo  bari mu itsinda ry’abantu batanu (5) inzego z’umutekano zimaze iminsi zishakisha   kubera ibikorwa  byo kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abaturage bari bamaze iminsi babwiye Polisi ko hari abantu bagenda bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagera kuri batanu bavana  ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi bakaza kubicuruza mu Rwanda.Twahise dutangira igikorwa cyo kubafata,ubu twafashemo  2 abandi turacyabashakisha.”

CIP Twizeyimana  avuga ko aba bagabo   mu minsi ishize bacitse inzego z’umutekano zari zigiye   kumufatana amajerikani yuzuye   Kanyanga n’imifuka y’urumogi.  Yari abikuye mu gihugu cy’abaturanyi abyinjiza mu Rwanda aciye mu karere ka Burera arabijugunya aracika.

CIP Twizeyimana avuga ko ryari itsinda ry’abantu 5 kuri ubu 3 basigaye bakaba bakomeje  gushakishwa.

Yakomeje ashishikariza abaturage kureka inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge kubera ingaruka mbi bigira ku buzima bw’abantu ndetse no ku mutekano w’igihugu.

Ati:”Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa, ahorana uburwayi ntashobore kugira icyo akora. Ikindi kandi abantu banywa biriya biyobyabwenge bahora bakora ibyaha bagafungwa.”

Yashimiye abakomeje gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha,abasaba gukomeza gutanga amakuru ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bicike.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko,  ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)