Trending Now

Gakenke: ADEPR yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 15 Nzeri, itorero rya ADEPR ryatangiye gahunda yo kwigisha abatuye mu Karere ka Gakenke kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu iyobokamana kugira ngo buri wese yumve ko bimureba.

Iyi gahunda yatangirijwe mu giterane kigamije gukangurira abantu kugira roho nziza mu mubiri muzima,  cyateguwe n’ itorero ry’ ADPR, kibera muri centre ya Gakenke, cyitabirwa n’ abaturage barenga 1200 n’ inzego zitandukanye zikorera muri aka Karere.

Nkurunziza Charles uyobora itorero ADEPR mu Karere ka Gakenke yasabye abari aho kuba abakirisitu bo kwizerwa, bakarushaho kwegera imana.

Yavuze ko umuntu ushaka kwegera Imana agomba kuba afite roho nzima kandi roho nzima itabaho itari mu mubiri muzima. Yaboneyeho kwibutsa abari bitabiriye icyo giterane kugira uruhare mu kurinda abanyarwanda ibiyobyabwenge kuko  byangiza umubiri wa muntu  bitabangikana na roho nzima.

Yagize ati “ Roho nzima ntishobora kubangikana n’umubiri urimo ibiyobyabwenge. Niba mushaka kwegera Imana rero, mwirukane muri mwe ibyo bibatandukanya nayo, birimo ibiyobyabwenge bisenya umubiri kandi ariwo buturo bwa roho.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke Chief Inspector of Police Viateur Ntiyamira yavuze ko abanyamadini bagira ijwi ryumvicana cyane ku bayoboke bayo, bityo bakwiye kongera inyigisho baha abayoboke babo zirebana no kwirinda ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Buriya kenshi abantu bumva ababayobora mu matorero n’amadini kurenza abandi. Iyi rero ni intambwe nziza itewe n’ itorero ry’ ADEPR n’ abandi bakwiye gufatiraho urugero. Ndababwiza ukuri ko amatorero yose ahagurukiye rimwe kuri iyi ngingo yo kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, umusaruro mwiza wagaragarira buri wese.”

Yavuze ko abakirisitu bakwiye kongera imbaraga mu gushishikariza abaturanyi babo kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo ari bo baba baziranye cyane.

Uwimana Catheline umuyobozi w’akarere  w’ ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yavuze ko kuyobora abaturage bumva neza kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bigishwa, bibafasha kugera ku iterambere rirambye mu gihe gito.

Yagize ati “ Abaturage bumvira, bagera ku iterambere rirambye mu gihe cya vuba. Nimugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse mu gatanga n’amakuru y’aho mu bikeka n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza, nta kabuza muzagera ku byo mwifuza, muzarangwa n’ubuzima buzira umuze kandi akarere kacu kazahora gafite umutekano usesuye.”

Abaturage basabwe gutanga amakuru ku bintu byose bishobora kuba impamvu y’ ibyaha bigaragara muri aka Karere, kugira ngo bibashe gukumirwa bityo umutekano urusheho kuba mwiza.

Ibiyobyabwenge birimo  urumogi na kanyanga nibyo bikunze kuboneka mu Karere ka Gakenke kurenza ibindi. Abaturage babwiwe amayeri yose akoresha n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, basabwa ko nibazajya babona uwo bakeka bazajya bihutira kumenyesha inzego zishinzwe umuteka zibegereye zikabasha kubikumira bitarakwirakwira  mu gihugu.