Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’ imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, ku itariki 29 Nzeri 2015 yigishije abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Gakenke, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ab’ibigo by’amashuri byo muri aka karere, abakozi b’ibitaro bya Nemba, ibitera inkongi z’imiriro , uko bazirinda n’uko bazizimya mu gihe zibaye haba mu bigo babereye abayobozi ndetse n’iwabo aho batuye.
Ayo masomo yayabahereye mu nzu mberabyombi y’aka karere mu kagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke.
ACP Seminega yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe aribyo ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu ndetse n’umwuka kandi ababwira ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, n’ ubumenyi buke kuri zo.
Ibindi yababwiye bishobora kuziteza harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
Yongeyeho ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari nayo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.
Amaze gusobanurira abo bayobozi ibishobora kuziteza, ACP Seminega yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abakozi b’ibigo bayobora ndetse n’abaturarwanda muri rusange kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera.
Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers), mu biro, amashuri, ibitaro, ibigo nderabuzima bayobora ndetse no mu ngo zabo, kandi abasaba kujya babikangurira abo bayobora ndetse n’abaturanyi babo, no kujya bita ku buzima bwabyo, harimo kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugirango babarebere ko ari bizima.
Yababwiye ati:"Amashanyarazi ari mu bikorwa remezo byihutisha iterambere. Ikosa rito cyangwa uburangare runaka mu mikoreshereze yayo birahagije ngo byangize ibintu bitagira ingano ndetse no gugitana abantu. Niyo mpamvu hagomba gufatwa ingamba zo gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora kuziteza."
Na none ACP Seminega yabagiriye inama yo kutabika ibikomoka kuri peterori muri izo nyubako, no gukangurira abaturage kwitondera no kutajya kure ya buji , itara, itadowa n’ibindi bikoresho biba byaka.
Ibindi yababwiye bigomba kuzirikanwa kandi bakabikangurira abo bayobora, abo mu ngo zabo n’abaturage muri rusange, harimo kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu gihe batari kubikoresha.
Yagize ati: "Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’umuriro, umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro kandi agakupa amashanyarazi mbere ya byose ndetse agahungisha ibitarafatwa n’inkongi."
ACP Seminega yabwiye abo bayobozi nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 112 n’111, izi zikaba zitishyurwa n’izindi zishyurwa arizo : 0788311120,0788311224, 0788311657 na 0788311335
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Déogratias Nzamwita yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubwo bumenyi mu bijyanye no kwirinda no kuzimya inkongi z’imiriro yahaye abo bayobozi maze abasaba kuzabushyira mu bikorwa no kubusangiza abo bayobora, abo mu ngo zabo n’abaturage muri rusange.
Kinyarwanda
English











