Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke : Abayobozi b’Amadini n’Amatorero biyemeje gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha

Abayobozi b’Amatorero n’Amadini akorera mu karere ka Gakenke bagera kuri 50 biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwigisha no gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha nk’uruhare rwabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.

Ibi babyiyemeje ku wa 18 Nyakanga uyu mwaka mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Nzamwita Deogratias wari hamwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego zo muri aka karere, Inspector of Police (IP) Justin Murenzi.

Ibiganiro bagiranye na bo byabereye mu cyumba cy’inama cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke. Mu byo basabwe harimo gutanga umusanzu mu bukangurambaga bwo gukumira amakimbirane , ihohotera ry’uburyo bwose no kwishora mu biyobyabwenge.

Mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be, Ukuriye Ihuriro ry’Amatorero n’Amadini akorera muri aka karere, Reverend Archidiacre Nduwayezu Gaspard yagize ati," Ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi kubera ko ubutumwa tugeza ku bayoboke b’Amatorero n’Amadini yacu buba bugamije kubereka icyaha no kubasaba kucyirinda."

Yakomeje agira ati,"Dusenga mu ituze, amahoro n’ubwisanzure kubera ko igihugu cyacu gifite umutekano. Mu butumwa bwacu tugomba kwibuka kubwira abizera ko umutekano uharanirwa; kandi ko kuwuharanira kwa mbere ari ukwirinda ibyaha aho biva, ndetse tukababwira ko ari wo nkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.

Mu izina rya bagenzi be, ndetse no mu rye bwite, Reverend Archidiacre Nduwayezu yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bakangurira umuryango nyarwanda kubyirinda no gutungira agatoki Polisi ababikoze.

Umuyobozi w’aka karere yabwiye abo bayobozi b’Amatorero n’Amadini ko amakimbirane aterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge, gusasegura imitungo, ubusinzi, ubuharike , gucana inyuma no kutuzuza inshingano ku bashakanye.

Yagize ati,"Umuryango urangwamo amakimbirane ntushobora gutera imbere kubera ko abawugize batajya inama ku iterambere ryawo . Ikindi ni uko amakimbirane hagati y’abashakanye ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi ndetse bakahakorera ibikorwa binyuranije n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura."

Yababwiye kandi ati,"Abafitanye ibibazo mujye mubagira inama yo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira. Mujye kandi mukangurira umuryango nyarwanda muri rusange kwitabira umugoroba w’ababyeyi musobanurira abantu ko ari urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo abantu bafitanye no kubishakira umutu urambye; kandi ko  utareba abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ko ufitiye akamaro buri wese."

Mu kiganiro yagiranye n’abo bayobozi b’Amatorero n’Amadini, IP Murenzi yababwiye ko amakimbirane iyo adakemuwe mu maguru mashya atera umutekano muke mu muryango w’abayafitanye, ndetse ko ukumvikana guke kwabo kubangamira abaturanyi babo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yabasabye gutanga umusanzu mu gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yarababwiye ko bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa; kandi bakababwira ko izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo igifungo, igihombo no gucibwa ihazabu.

Yababwiye ati,"Mufite ubushobozi bwo guhindura imyunvire itari myiza bitewe n’icyizere mufitiwe n’imbaga y’abantu mwigisha. Murasabwa gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ikibi aho kiva kikagera mubasobanurira ingaruka zo kugikora cyangwa kukigiramo uruhare."

IP Murenzi yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe; aha akaba yarababwiye ko bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari  abamaze kubikora zikabafata bidatinze.