Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha,(DCLO), mu karere ka Gakenke,yagiranye inama n’abaturage b’umurenge wa Janja,ho mu karere ka Gakenke, maze abakangurira kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Rukungu ku ya 23 Mutarama.
IP Mwezi yababwiye ko, kunywa,gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura,gufata ku ngufu abana,ubujura,ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati,“Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge.Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa.”
Yakanguriye urubyiruko kwima amatwi abashobora kubasezeranya kubaha cyangwa kubabashakira akazi hanze.
Yabasobanuriye ko, aho kukabaha nk’uko baba babibasezeranyije mbere yo kubajyana,bagerayo bakabafata bugwate,maze bakabakoresha imirimo y’imbaraga n’agahato no kubashora mu busambanyi.
Yagize ati,” Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizigera gusa ku wabinyoye,uwabitunze n’uwabicuruje,ahubwo zigera no ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.˝
Yakanguriye abaturage gukaza amarondo kugira ngo bakumire icyahungabanya umutekano ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose bakeka cyawuhungabanya.
Deogratias Hakuziyaremye, ukuriye urubyiruko mu kigo, Yego Centre, yagize ati: “Umutekano ni ishingiro ry’iterambere.Buri wese akwiye kwumva ko kurwanya icyawuhungabanya cyose ari inshingano ye.”
Kinyarwanda
English










