Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Abaturage bakanguriwe kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubu butumwa bwahawe abaturage b’Umurenge wa Muhondo wo mu karere ka Gakenke tariki ya 23 Nzeri 2015, ubwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenza ibyaha (CID) ryabasuraga rikaganira nabo.

 Uku gusura abaturage  bikaba byari muri gahunda yabo yo kwegera abaturage no kuganira nabo, bakumva ibibazo byabo cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi, no kubakangurira gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukomeza gufatanya nayo kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha ndetse no kubikumira.

Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana uyobora ishami rishinzwe imikorere, igenzura ndetse n’imitangire myiza ya serivisi zitandukanye mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID), yakanguriye abaturage b’Umurenge wa Muhondo ibyiza byo kurinda no kurengera ibidukikije cyane cyane amashyamba, maze ababwira ku buryo burambuye akamaro bibafitiye.

 CIP Alexis Gasana yakomeje asaba abo baturage gufatanya kurwanya ibyaha byiganje muri ako karere, bikaba byiganjemo ibituruka ku kunywa ibiyobyabwenge harimo ihohoterwa ryo mu ngo ndetse no gukubita no gukomeretsa.

 Uwari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, akaba ashinzwe ubuhinzi muri uwo murenge, Hitayezu Emmanuel, yashishikarije abaturage b’umurenge wa Muhondo kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no kubumbatira umutekano.

 Yakomeje abereka uburyo Polisi y’u Rwanda yabegereye, aho kuri buri murenge wose mu gihugu hashyizwe sitasiyo ya Polisi.

Hitayezu Emmanuel akaba yarakomeje abwira abo baturage ko gufatanya na Polisi y’u Rwanda ari ngombwa cyane kuko Polisi yiyemeje gufatanya no gukorana n’abaturage cyane ndetse ikaba yarabegereye kugira ngo umutekano ukomeze usigasirwe bityo abaturage bakomeze batere imbere.

Muri uko gusura abaturage hirya no hino bategereye sitasiyo za Polisi, iri shami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryifashisha imodoka yaryo irimo ibikoresho byose ndetse n’abagenzacyaha, bakazenguruka igihugu cyose baganira nabo bakaba kandi bakira n’ibibazo by’abaturage.

Muri uru rugendo rwabo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, akagari ka Ruganda, hari haje abaturage barenga 200, hakaba harakiriwe ibibazo 14, birindwi bikaba ari ibirego by’inshinjabyaha bizakorerwa dosiye bigashyikirizwa ubushinjacyaha, mu gihe ibindi birindwi bisigaye byarebanaga n’ibibazo mbonezamubano, byo bikazashyikirizwa izindi nzego bireba kugira ngo zizabikemure.