Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Claude Musabyimana, yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu karere ka Musanze, kurangwa n’imikorere izira kunyuranya n’amategeko agenga umwuga wabo.
Yabibabwiriye mu nama yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 600 ku itariki 11 Werurwe.
Iyo nama yabereye kuri sitade Ubworoherane, mu murenge wa Muhoza.
Abanyonzi bo muri aka karere bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo bise Cooperative Velo Musanze-CVM.
Musabyimana yabakanguriye kubahiriza amategeko ajyanye n’umwuga wabo, ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe kuri bagenzi babo bayarenzeho.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, Chief Inspector of Police (CIP), Patrique Butera,yakanguriye abanyonzi bakorera muri aka karere, kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zangiza ibikorwa bitandukanye, rimwe na rimwe, zigakomeretsa cyangwa zigahitana abantu.
Yagize ati: "Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa gusa n’ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ryawo. Kubera ko umwuga wanyu muwukorera ku mihanda, musabwa kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo mudakora cyangwa ngo muteze impanuka".
CIP Butera yabakanguriye kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare,umuvuduko ukabije, gutwara igare basinze, kandi bagashyira itara ku magare.
Yabakanguriye kandi kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi ,kuko, uretse kuba bitemewe ubwabyo, bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu,no gusambanya abana ku mbaraga.
Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Umuyobozi wa CVM, Ngayaberura Casmir, yagize ati,"Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kuvugurura imikorere yacu, bityo, turusheho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama, maze abwira bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa.
Kinyarwanda
English











