Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Nemba bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, yagiranye inama ku itariki ya 19 Gucurasi 2015 n’abanyeshuri 553 b’Urwunge rw’amashuri rwa Nemba, maze abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwabo mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

 Uretse abo banyeshuri, iyo nama yabereye muri iki kigo cy’ishuri kiri mu kagari ka Mucaca,mu murenge wa Nemba, yitabiriwe  kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi bacyo.

 IP Mwezi  yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Muriture, Ibikwangari na  Kanyanga biri ku isonga mu bitera ibyaha nk’ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

 Yagize ati:"Ibi bitera umutekano muke, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora."

 Yababwiye ko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bugira ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 Yagize ati:" Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo utere imbere unywa ibiyobyabwenge. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye  rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyarogoya imigambi yanyu."

 IP Mwezi yababwiye kandi kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, kuko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

 Yababwiye kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ubuyobozi mu gihe babonye bene abo bantu cyangwa bamenye amakuru y’ibikorwa byabo.

 Ushinzwe amasomo muri iri shuri Bizwinayo Janvier, yashimiye Polisi ikorera muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.