Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Abanyeshuri bigishijwe ku bubi bw’ ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke tariki ya 2 Nzeri yagiranye inama n’ abanyeshuri biga mu kigo cy’ amashuli yisumbuye cya Munyana.

Muri iyi nama abanyeshuri n’ abarezi babo bigishijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge banerekwa  bimwe mu biyobyabwenge bikunze gukoreshwa na bamwe mu baturage ndetse banaganirizwa kuri zimwe mu ngaruka bitera uwabinyweye.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’ iby’abaturage (DCLO), muri ako Karere, Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, yasobanuriye abari bateraniye muri iyo nama ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bibangamira umutekano hirya no hino mu gihugu.

Yavuze kandi ko ibiyobyabwenge usanga ahanini bitera ibindi byaha birimo nko: ubujura, gufata ku abagore n’abana ku ngufu, urugomo n’ ibindi. Yanabwiye uru rubyiruko rw’ abanyeshuri ko uwasabitswe n’ ibiyobyabwenge bishobora kumutera kwishora mu zindi ngeso mbi zirimo, ubusambanyi, kureka ishuri no gutwara inda zitateganyijwe.

IP Mwezi yasabye aba banyeshuli kutishora mu biyobyabwenge ahubwo bagafata iya mbere mu kubirwanya no ku bikumira binyuze mu guhanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano ku wo ariwe wese waba acyekwaho kubicuruza cyangwa kubinywa.

Nyuma y’iyi nama, Umuyobozi w’ iki kigo Nyiramana Eugenie yagize ati, “Gukangurira urubyiruko ububi bw’ ibiyobyabwenge ni imwe mu ngamba ifatatika yo kurinda urubyiruko kwangizwa nabyo. Ndizera ko inama bahawe bazayikurikiza ndetse ibi bikazanabafasha kuvamo abanyarwanda bafite ubumenyi ndetse buzanafasha mu iteramere ry’ igihugu muri rusange.

Yasabye abanyeshrli abereye umuyobozi kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbaraga mu masomo dore ko ariyo nshingano yabo nyamukuru.

Umwe mu banyeshuri Wafrika Agustin, yavuze ko mbere atari asobanukiwe n’ ubwoko bw’ ibiyobyabwenge bikoreshwa mu gihugu, avuga ko ubumenyi yahawe na Polisi buzamufasha kubirwanya, ku ishuri yigaho ndetse naho atuye igihe azaba ari mu biruhuko.