Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Abanyeshuri biga muri Lycée Catholique Saint Alain ya Mataba bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 702 biga muri Lycée Catholique Saint Alain - Mataba riherereye mu karere ka Gakenke, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Ibi babikanguriwe ku itariki 8 Gicurasi 2015 na Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no gukumira ibyaha muri aka karere , mu nama yagiranye nabo muri iki kigo, kiri mu kagari ka Gikombe, mu murege wa Mataba.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’ubuyobozi ndetse n’abarezi b’iri shuri.

IP Mwezi yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge, birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bituma bamwe mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi. Yakomeje ababwira ko ubwo businzi, bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe na bamwe, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati:" Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa, ndetse nta cyizere cy’ejo hazaza heza kuri bene uwo muntu. Imbere hanyu ni heza kandi imiryango yanyu, ndetse n’igihugu muri rusange, bibatezeho byinshi. Niyo mpamvu mukwiye kubyirinda no kubikangurira bagenzi banyu".

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi ko bitera ubuzererezi n’ubwomanzi.

IP Mwezi yababwiye kandi kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri mu bihugu by’amahanga, kuko ibisa n’ubugiraneza bihinduka kubacuruza iyo babagejejeyo, aho babakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

Yakomeje  ababwira kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye  abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo.

Umuyobozi w’iri shuri, Twagiramungu Théogène, yashimiye Polisi y’u Rwanda izo nama yabahaye , akomeza asaba abanyeshuri kuzazishyira mu bikorwa, bitari gusa mu gihe bari ku ishuri ahubwo n’aho baba bari hose.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Joel Biziyaremye wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ubwubatsi, yagize ati,: Narushijeho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo nabirwanya. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu heza n’ibintu dushoboye kwirinda no kureka".

Yakanguriye by’umwihariko urubyiruko rugenzi rwe kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babyishoramo bose ndetse n’abakora ibyaha muri rusange.