Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke , kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu ishuri ryisumbuye rya College Nyarutovu, APRODESC, ESI-Nemba ya 1 n’ishuri ryisumbuye rya Ngazo maze bahabwa ikiganiro ku mategeko y’umuhanda n’uburyo bagomba gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka.
Meya w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratius,yakanguriye abatwara ibinyabiziga kujya batwara neza bakirinda umuvuduko mwinshi no kwirinda uburangare mu muhanda igihe batwaye ibinyabiziga.
Yasabye kandi abakoresha umuhanda harimo n’abayanyamaguru n’abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro kujya bashishoza mu gihe bagiye kwambukiranya umuhanda kugirango birinde impanuka.
Senior Superintendent of Police (SSP), Gilbert Ruhorahoza, uyobora Polisi muri ako karere yabasabye kujya babanza bakitegereza neza mu muhanda mu gihe bagiye kwambukiranya umuhanda kandi bakajya bambukira ahagenewe abanyamaguru bakirinda kwambukira aho babonye hose.
Superintendent Ruhorahoza yavuze ko kwigisha abanyeshuri amategeko y’umuhanda n’uburyo bawukoresha ari kimwe mu bizafasha kwirinda impanuka ziterwa n’abatwara ibinyabiziga mu muhanda.
Yabasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru kubantu batwara ibinyabiziga nabi bafite umuvuduko cyangwa bavugira kuriza Telefoni batwaye bakaba bamenyesha Polisi cyangwa RURA ku mirongo yashyizweho itishyurwa, maze akangurira abayobozi b’ibigo kujya bagira umwanya wo kwigisha abanyeshuri amategeko y’umuhanda.
Yasabye abanyeshuri kwirinda kwishora mubindi byaha birimo kunywa ibiyobyabwenge birimo urumongi n’ibisindisha mugihe bagiye mu biruhuko,ahubwo bagafasha abayeyi imirimo.
Yabibukije ko bagomba kwirinda abantu babashuka babajyana mubucuri bababwira ko bagiye kubashakira akazi.
Ibi biganiro kandi bikaba byaritabiriwe n’abaturage bahaturiye,abatwara za moto,abatwara amagare,n’abahagarariye acuruza ibinyabiziga maze bibutswa ko bagomba kujya bubahiriza amategeko y’umuhana kugirango birinde impanuka.
Kinyarwanda
English











