Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Abantu 5 bafashwe bacyekwaho kujya gukwirakwiza urumogi mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe  Mutoniwase Nadia w?imyaka 18, Mukashema Florence w?imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w?imyaka 27, Byiringiro Olivier w?imyaka 25 na Uwineza w?imyaka 25. Aba bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye ,  bafatanwe udupfunyika tw?urumogi 1,515 bicyekwa ko bari bagiye kurucuruza  mu Mujyi wa  Kigali, muri iki gikorwa hanafashwe  moto 4 zarimo gukoreshwa mu gutwara abafite ruriya rumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko urumogi rwafatanwe  Mutoniwase Nadia ariko  rwari urwa Mukashema Florence. Mutoniwase avuga ko yari yahawe akazi na Mukashema  Florence kugira ngo arumujyanire mu bakiriya be mu Mujyi wa Kigali. 

SSP  Karagire avuga ko mugikorwa cyo gufata ruriya rumogi na bene rwo hafatiwemo  moto 4 harimo 3 zafatanwe abamotari  aribo Byiringiro Olivier, Ngabonziza Emmanuel na Uwineza undi umwe yaracitse ariko moto ye irafatwa. 

SSP Karagire yagize ati?  Tariki ya 24 Gicurasi  abaturage bo mu Karere ka Musanze baduhaye amakuru  ko hari Moto iturutse i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali ihetse umukobwa witwa Mutoniwase Nadia ufite igikapu bicyekwa ko yaba afitemo urumogi. Bageze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke  basanga abapolisi babimenye bashyize bariyeri mu muhanda, bahagaritse umumotari yanga guhagarara ariko kuko bari bamenye ibirango byayo barayiretse iragenda,bamaze kurenga bariyeri moto yagize ikibazo ntiyakomeza kugenda Mutoniwase n?umumotari bayivuyeho  bayisiga mu nzira ndetse bata n?urumomgi bari bafite rungana n'udupfunyika 1,515  bajya gucumbika muri imwe muri hoteli ziba mu Karere ka Gakenke.  Abapolisi babakurikiye barababura ariko  bafata urumogi na moto.?

SSP Karagire yakomeje avuga ko mu gikorwa cyo gushaka abari bamaze gucika, abapolisi  bafashe  abamotari 2 na moto zabo aribo Byiringiro Olivier na Uwineza ndetse na Mutoniwase bamusanga muri hoteli. Abamotari bamaze gufatwa biyemereye ko bagize uruhare mu gucikisha umumotari batashatse kuvuga amazina ye wari uhetse Mutoniwase bamukura  muri hoteli. Mutoniwase nawe yemeye ko urumogi rwatoraguwe n?abapolisi ari we wari urujyanye mu Mujyi wa Kigali.

 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yavuze ko mu gitondo cya tariki ya 25 Gicurasi  hafashwe uwitwa Mukashema Florence  na Ngabonziza Emmanuel, umumotari wari umujyanye kuri Hoteli  bashyiriye imyenda Mutoniwase.

Ati ?Abaturage  baduhaye amakuru ko  uwitwa  Mukashema Florence  ariwe nyiri urumogi aturutse i Musanze ahetswe kuri moto na Ngabonziza Emmanuel  bashyiriye imyenda Mutoniwase ngo ahindure imyenda yari yambaye. Tukimara guhabwa ayo makuru nabo twahise  tubafatira mu Murenge wa Kivuruga.?

SSP Karagire yaboneyeho gukangurira buri muturarwanda wese  wijandika mu icuruzwa, ikwirakwizwa, unywa n?undi wese ufite aho ahurira n?ibiyobyabwenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n?amategeko  kandi  ibiyobyabwenge bikaba aribyo soko y?ibindi byaha. Yakanguriye abamotari kwirinda gushukishwa amafaranga y?umurengera ngo babe bakora ibyaha, abasaba kujya babanza gushishoza  bakamenya abagenzi batwara. Yashimiye abaturage babahaye amakuru abo bantu batanu bagafatwa, asaba n?abandi  baturage kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Abafashwe ndetse n?ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo hakorwe  iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.