Kuri uyu wa 31 Ukwakira, mu karere ka Gakenke hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro kangana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 218.Byagaragaye ko abamotari ahanini aribo bifashishwa mu gutwara ibi biyobyabwenge basabwa kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibi biyobyabwenge.
Ibiyobyabwenge byamenwe ni litiro 48 za kanyanga , udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 9 na 990 ndetse n’ikinyobwa kizwi ku izina rya Blue Sky gituruka hakurya y’imipaka yacu.Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu karere ka Gakenke, bivugwa ko bigera muri aka karere bitwawe kuri za moto bivuye ahandi hantu.
Mu butumwa ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Gakenke Inspector of Police(IP) Justin Murenzi yasabye aba motari bari bitabiriye iki gikorwa kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibi biyobyabwenge.
Yagize ati: “Ni mwebwe mutwara abantu batandukanye kuri za moto, abakwirakwiza ibi biyobyabwenge ni mwebwe batega mukabatwara, turabasaba kugirira amakenga umuntu wese mutwaye ,uwo muketse mugahita mutanga amakuru.”
Yakomeje abagaragariza ko mu minsi ishize hari mugenzi wabo wafashwe n’inzego zishinwe umutekano ahetse ruriya rumogi rwavuzwe haruhuru rungana n’udupfunyika ibihumbi 9 na 990 agahita yiruka ndetse n’uwo ahetse bose bakiruka.
Aha IP Murenzi yagize ati: “Hari habaye impanuka mu isantere ya Kivuruga , ubwo abapolisi barimo guhagarika ibinyabiziga, bahagaritse umumotari ahita yiruka n’uwo yari ahetse, twegereye moto dusanga bari bahetse ruriya rumogi.”
Aha niho yahereye abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we kuko nabo hari abagira uruhare mu gutunda ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke Cyubahiro Felicien yashimye byimazeyo ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane bakumira ahaturuka icyaha hose.
Yagize ati: “Iyo hatabaho ubufatanye hagati ya Polisi namwe baturage , ibi biyobyabwenge ntibyari gufatwa , turashima ubufatanye bukomeje kuranga inzego z’umutekano n’abaturage ni ibintu byiza byubaka igihugu.”
Yakomeje agaragariza abaturage ko nta kiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko usibye kuba bihombya igihugu n’ababikora ubwabo bahomba.
Yagizi ati:”Ushobora gucuruza ibiyobyabwenge iminsi igashira indi igataha wenda bataragufata ukagira ngo nta kibazo, ariko aho ufatiwe ibyo wagezeho byose ntacyo bikumarira kuko biba ari ibyaturutse ku iyezandonke, bihita bitezwa cyamunara ubwo ukaba urahombye kandi ukanafungwa tutibagiwe n’umuryango wawe uba ugiye kugutaho umwanya ugusura kandi abari babeshejweho nawe nabo basigarana ikibazo.”
Ubusanzwe mu karere ka Gakenke nta biyobyabwenge bikunze kuhagaragara, byagaragarye ko ibyinshi bikunze kugera muri aka karere bituruka mu turere tw’abaturanyi aho naho bihinjira byambutse imipaka cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga na Blue Sky.
Kinyarwanda
English











