Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi, ku biro by’umurenge wa Janja abagize komite zo kwicungira umutekano bo mu mirenge ya Janja na Muzo 350 bahawe amahugurwa y’ umunsi umwe yo kubongerera ubumenyi bwo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Janja Habumuremyi Ignace, yasabye aba bagize izi komite gukora ibishoboka byose bagakumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.
Yabasabye kandi gukangurira abaturage bashinzwe gukoresha neza ifumbire nyongeramusaruro bahabwa, kuko iba ariyo kugirango bongere umusaruro, ahubwo bamwe bakayigurisha
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka gakenke Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Mwezi, yabibukije umutekano ari ishingiro rya byose kuko ntacyo wakora udafite umutekano.
Yakomeje ababwira ko aribo bafite inshingano yo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge banashishikariza ababikoresha kubireka kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yabasabye kubirwanya no gutanga amakuru ku nzego zibakuriye y’ibishobora kuba birenze ubushobozi bwabo.
Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo n’umurenge yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu mirenge yabo ndetse no gukaza umutekano.
Batsitahe Jean Nepomucene ushinzwe umutekano mu kagari ka Rwa umurenge wa Muzo, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bamenye uko bakumira icyaha.
Yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ntitwari tuzi neza uko twakumira icyaha kitaraba, ahubwo ahanini twashishikazwaga no gufata abagikoze, ariko ubu tugiye kujya dukumira ibyaha bitaraba kuko kwirinda biruta kwivuza”.
Kinyarwanda
English











