Mu nama yahuje abagize komite zo kwicungira umutekano bakorera mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya mbere ukuboza, biyemeje gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.
Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Nyundo, abagize komite zo kwicungira umutekano barabeye hamwe uko umutekano wifashe aho batuye, baganira uko barwanyiriza hamwe ibyaha bikigaragara mu murenge wabo n’uko bakomeza kubungabunga no kubumbatira umutekano.
Rwizigura Aimable ushuinzwe irangamimerere mu murenge wa Mataba wari witabiriye iyo nama, yashimiye abagize komite zo kwicungira umutekano kubera uruhare bagira mu kuwubumbatira abasaba kwisuzuma bakungurana ibitekerezo kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo gukomeza kubumbatira umutekano w’aho batuye n'akarere muri rusange.
Yongeyeho ko ibyaha bitajya birangira, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bari maso ,barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi no gufata ingamba zo kubikumira bitaraba.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, (DCLO) Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, yakanguriye abari muri iyo nama gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, ababwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe, bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano barushaho kwitabira amarondo.
IP Mwezi yabasabye gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi), akomeza asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yakomeje avuga ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturagebaba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
IP Mwezi yabasabye kujya bamenya ingo zirimo amakimbirane, bakanihutira kumenyesha inzego zibishinzwe, kugirango bene ibyo bibazo bishakirwe umuti mbere y’uko hagira umuntu uhasiga ubuzima.
Nyuma y’inama, abagize komite zo kwicungira umutekano biyemeje gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo.
Kinyarwanda
English











