Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yagiranye inama n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) bo mu murenge wa Janja, basuzuma ibyo bagezeho mu kwicungira umutekano bafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza kuwubungabunga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja Sinahamagaye Jean de Dieu, yabwiye abagize izi komite ko bagomba gukora akazi kabo neza bakuzuza inshingano zabo, bakirinda gutererana abaturage babagiriye ikizere igihe babatoraga.
Akaba yaragize ati:” Ni uruhare rwacu twese gukangurira abaturage kurinda umutekano n’ibikorwa by’amajyambere twagezeho kugirango hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere, kandi tugashyikiriza inzego zibishinzwe ushaka kuwuhungabanya”.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba (DCLO) mu karere ka Gakenke Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, yabashimiye imikoranire myiza irangwa hagati yabo na Polisi y’u Rwanda, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, barushaho gukurikirana niba abaturage bakora irondo, gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba.
IP Mwezi yababwiye ko buri gihe bagomba gukangurira abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu nyuma yo kubasobanurira icyo aricyo n’uko rikorwa.
Nyuma y’iyo nama, umwe mu bagize komite zo kwicungira umutekano wo mu kagari ka Kidomo umudugudu wa Rurumbya witwa Habiyakare Alexis wari wayitabiriye, yavuze ko inama nk’izi ari nziza kuko zituma bisuzuma, bakungurana ibitekerezo, hanyuma uwagaragaje intege nke akihwitura, bakanafatira hamwe ingamba zo gukomeza kubumbatira umutekano w’aho batuye.
Yongeyeho ko ibyaha bitajya birangira, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bari maso, barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi kandi no gufata ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba.
Kinyarwanda
English











